Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yongeye gukora mu jisho ikipe ya Rayon Sports aho yavuze ko aho gukina na Rutsiro FC yakina nayo inshuro 5.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Saa Kumi n'Imwe, nibwo ikipe y'Amagaju FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 aho Rayon Sports yari yatsindiwe na Fall Ngagne ku munota wa 31 naho Amagaju FC yo akaba yaratsindiwe na Kiza Useni Seraphin ku munota wa 79.
Nyuma y'uyu mukino, Niyongabo Amars yongeye gukora mu jisho Rayon Sports avuga ko ari ikipe isanzwe usibye kuba ifite amafaranga n'abafana gusa.
Yagize ati " Rayon Sports yateye mu izamu inshuro imwe kandi nabwo ni impano twabahaye. Urebye inshuro twe twageze ku izamu ryabo zari nyinshi. Rero iri ku rwego rusanzwe nk’andi makipe ni amazina gusa, abafana n’amafaranga ariko abakinnyi bakina ari 11 ku wundi. Twari tuzi aho bakomeye kandi ni byo twakinnye".
Yakomeje avuga ko aho gukina na Rutsiro FC yakina na Rayon Sports FC inshuro 5 cyangwa akana yakina na APR FC cyangwa Police FC bitewe n'uko zo aba azi uko zikina.
Yagize ati " Aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles FC nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 cyangwa nkakina na APR FC cyangwa Police FC. Buriya ikipe zikomeye ziba zifite uburyo zikina umuntu aba azi, nawe ukaba uzi amayeri yabo n’aho bashobora kunyura ukahafunga.”
Niyongabo Amars yatangaje ibi nyuma y'uko yaherukaga gutangaza ko umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ari umutoza usanzwe banganya ubushobozi usibye kuba atoza ikipe imuha abakinnyi ashaka gusa.
Kugeza ubu Amagaju FC ari ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 23, ikaba izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025 mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ikina na Mukura VS.
TANGA IGITECYEREZO