Umuririmbyi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika bahataniye ibihembo bya ‘The Headies’ bisanzwe bitangirwa mu Mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi ahataniye ibi bihembo, ndetse ari mu cyiciro kimwe na Diamond, umunyamuziki yagiye agerageza gukorana indirimbo ariko ntibikunde.
Urutonde rw'abahataniye ibi bihembo rwagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, ni nyuma y'iminsi yari ishize ababitegura bari kwifashisha abantu banyuranye mu kugena abahatanye.
Bruce Melodie niwe muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye muri ibi bihembo. Yashyizwe mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza wo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Artist of the year).
Ahatanye na Diamond na Juma Jux bo muri Tanzania, Azawi wo muri Uganda ndetse na Bien-Aime wo muri Kenya bakoranye indirimbo 'Iyo foto' iri mu zigize Album ye 'Colorful Generation'.
Ni ku nshuro ya 17 ibi bihembo bya Headies bigiye gutangwa. Abanya-Nigeria bahataniye ibikombe byinshi kurusha abandi, kuko abarimo Odumodublvck, Tochukwu Ojogwu bahataniye ibihembo mu byiciro birindwi.
Ni mu gihe Ayra Starr na Shallipopi, buri umwe ahatanye mu byiciro bitatu. Ni mu gihe umunyamuziki Mohad witabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023, ahataniye ibihembo mu byiciro bitatu.
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 5 Mata 2025, mu muhango uzabera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Ilerioluwa Oladimeji Aloba, ni umuraperi wari utangiye kubaka izina mu muziki nka MohBad. Yapfuye urupfu rutunguranye ku wa 13 Nzeri 2023 afite imyaka 27.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya “Marlian Records” ya Naira Marley.
Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya The Headies 2025
1.BEST RECORDING OF THE YEAR
TEMS – BURNING
SEYI VIBEZ - DIFFERENT PATTERN
BURNA BOY - HIGHER
AYRA STARR & GIVEON - LAST HEARTBREAK SONG
SARZ FEATURING LOJAY - BILLIONS
2.PRODUCER OF THE YEAR
SARZ – HAPPINESS
LONDON – OZEBA
MAGICSTICKS – BASQUIAT
REMA/PRODUCER X/CUBEATZ/DEATZ/KLIMPERBOY – HEHEHE
DIBS - DIFFERENT PATTERN
3.SONGWRITER OF THE YEAR
SIMISOLA KOSOKO - STRANGER (SIMI)
CHIMAMANDA PEARL CHUKWUMA - VISION (QING MADI)
MICHAEL AJUMA ATTAH - CAN'T BREATHE (LLONA)
EMOSEH KHAMOFU - FAMILY MEETING (BLOODY CIVILIAN)
FUAYEFIKA MAXWELL - STAGES OF LIFE (WIZARD CHAN)
4.BEST R&B SINGLE
QING MADI – VISION
JOHNNY DRILLE - FOR YOU
SIMI – STRANGER
TEMS – BURNING
AYRA STARR - LAST HEARTBREAK SONG FT. GIVEON
5.ROOKIE OF THE YEAR
LLONA
KAESTYLE
TAVES
ZERRYDL
6.BEST RAP SINGLE
CAST - ODUMODUBLVCK FEAT SHALLIPOPI
BLOOD ON THE DANCE FLOOR - ODUMODUBLVCK FEAT BLOODY CIVILIAN & WALE –
HALLELUJAH - LADIPOE, ROZZZ & MORRELO
CANADA - MAGNITO
IJE NWOKE - JERIQ
7.BEST VOCAL PERFORMANCE (FEMALE)
AYRA STARR - LAST HEARTBREAK SONG
NINIOLA - LEVEL
SIMI – STRANGER
LIYA – I’M DONE
TOMORROW - YEMI ALADE
8.MUSIC VIDEO OF THE YEAR
CHARM - (REMA X PERLIKS X FOLARIN OLUDARE)
METAVERSE - (JYDE AJALA)
LIKE ICE SPICE - (PERLIKS & EMEKA SHINE SHINE)
OJAPIANO - (MATTMAX)
EGWU - (DIRECTOR PINK)
SHOWA - (TG OMORI)
NA MONEY – (DAMMY TWITCH)
9.BEST COLLABORATION
EMOTIONS - TIWA SAVAGE FEAT. ASA
BLOOD ON THE DANCE FLOOR - ODUMODUBLVCK, BLOODY CIVILIAN, AND WALE
CAST - SHALLIPOPI FT ODUMODUBLVCK
EGWU - CHIKE & MOHBAD
OLE - QING MADI & BNXN
TWE TWE REMIX – KIZZ DANIEL & DAVIDO
IDK – WIZKID FT. ZLATAN
10.BEST STREET-HOP ARTISTE
SEYI VIBEZ – “DIFFERENT PATTERNS”
AYO MAFF – DEALER (FT. FIREBOY DML)
SHALLIPOPI – CAST (FT. ODUMODUBLVCK)
ZHUS JDO – JOHNBULL
MOHBAD – ASK ABOUT ME
11.AFROBEATS SINGLE OF THE YEAR
BIG BIG THINGS - YOUNG JONN FT. KIZZ DANIEL AND SEYI VIBEZ
TWE TWE REMIX - KIZZ DANIEL
EGWU FEAT. MOHBAD – CHIKE
REMEMBER – ASAKE
OGECHI REMIX - HYCE, BOYPEE, AND BROWN JOEL FT. DAVIDO
BIG BALLER – FLAVOR
12.LYRICIST ON THE ROLL
MOGADISHU
- A-Q
CHOCOLATE CITY CYPHER - M.I ABAGA
CHOCOLATE CITY CYPHER – BLAQBONEZ
HALLELUJAH – LADIPOE
EFELEME - ALPHA OJINI
13.BEST INSPIRATIONAL SINGLE ARE
GRATITUDE – ANENDLESSOCEAN
WORTHY OF MY PRAISE - DUNSIN OYEKAN FT. LAWRENCE OYOR
GOOD GOD 2 - LIMOBLAZE FT. NAOMI RAINE
PARTICULARLY - GAISE BABA FT. TOPE ALABI
YOU DO THIS ONE - MERCY CHINWO
14.VIEWERS CHOICE AWARDS
BIG
BIG THINGS - YOUNG JONN FT. KIZZ DANIEL AND SEYI VIBEZ
OGECHI
REMIX - HYCE, BOYPEE, AND BROWN JOEL FT. DAVIDO
EGWU
- CHIKE & MOHBAD
OZEBA
- REMA
DIFFERENT
PATTERN - SEYI VIBEZ
SHOWA
- KIZZ DANIEL
LOVE
ME JEJE - TEMS
CAST
- SHALLIPOPI FT. ODUMODUBLVCK
DEALER
- FLAVOUR FT. FIREBOY
BIG
BALLER - FLAVOUR
15.BEST WEST AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR
BLACK
SHERIF (GHANA)
KING
PROMISE (GHANA)
HIMRA
(IVORY COAST)
JOSEY
(IVORY COAST)
TOOFAN (TOGO)
16.BEST EAST AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR
BIEN (KENYA)
DIAMOND PLATNUMZ (TANZANIA)
JUMA JUX (TANZANIA)
BRUCE MELODIE (RWANDA)
AZAWI (UGANDA)
17.BEST NORTH AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR
MOHAMED RAMADAN (EGYPT)
ELGRANDE TOTO (MOROCCO)
SOOLKING (ALGERIA)
BALTI (TUNISIA)
ABU (EYGPT)
18.BEST SOUTHERN AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR
TITOM (SOUTH AFRICA)
YUPPE (SOUTH AFRICA)
TYLA (SOUTH AFRICA)
KELLY KAY (MALAWI)
PLUTONIO (MOZAMBIQUE)
ZEE NXUMALO (SOUTH AFRICA)
19.BEST CENTRAL AFRICAN ARTISTE OF THE YEAR
• INNOSS'B (DRC)
• GAZ MAWETE (DRC)
• EMMA’ A (GABON)
• EBOLOKO (GABON)
• SINGUILA. (CENTRAL AFRICAN REPUBLIC)
• KOCEE (CAMEROON)
20.BEST RAP ALBUM
SIDEH KAI – ILLBLISS
EZIOKWU – ODUMODUBLVCK
ALAYE TOH SE GOGO VOL. 1 – REMINISCE
FAMILY TIME – ERIGGA
SHINY OBJECT SYNDROME – MODENINE
HEADIES NEXT RATED
QING MADI
SHALLIPOPI
ODUMODUBLVCK
AYO MAFF
NASBOI
21.AFROBEATS ALBUM OF THE YEAR
• STUBBORN – VICTONY
• WORK OF ART – ASAKE
• THE YEAR I TURNED 21 - AYRA STARR
• HEIS – REMA
• JIGGY FOREVER - YOUNG JONN
21.DIGITAL ARTISTE OF THE YEAR
• AYRA STARR
• REMA
• SHALLIPOPI
• TEMS
• DAVIDO
• KIZZ DANIEL
• ASAKE
22.BEST PERFORMER (LIVE) ARE
• REMA
• OMAH LAY
• FLAVOUR
• WIZARD CHAN
• BURNA BOY
• FEMI KUTI & THE POSITIVE FORCE
23.SONG OF THE YEAR
• SHOWA - KIZZ DANIEL
• COMMAS - AYRA STARR
• EGWU - CHIKE AND MOHBAD
• LONELY AT THE TOP – ASAKE
• OZEBA – REMA
• BIG BALLER - FLAVOUR
24.INTERNATIONAL ARTISTE OF THE YEAR
• WALE - BLOOD ON THE DANCE FLOOR (ODUMODUBLVCK)
• SKEPTA - TONY MONTANA (FT. PORTABLE)
• CHRIS BROWN - HMMM (FT. DAVIDO)
• TRAVIS SCOTT - ACTIVE (ASAKE)
• CHLOE BAILEY - VISION REMIX (QING MADI)
25.ALBUM OF THE YEAR
• BORN IN THE WILD – TEMS
• HEIS – REMA
• THE YEAR I TURNED 21 - AYRA STARR
• STUBBORN – VICTONY
•
WORK OF ART - ASAKE
Bruce Melodie yabaye umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo muri ‘The Headies’
Bruce Melodie ahataniye igihembo n'abarimo Diamond na Bien-Aime bakoranye indirimbo
MohBad amaze umwaka urenga yitabye Imana, yari umwe mu bahanzi bakiri bato bahanzwe amaso muri muzika ya Nigeria
TANGA IGITECYEREZO