Ikipe ya Liverpool yanganyije na Everton ibitego 2-2 mu mukino w'ikirarane cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza warangijwe n'imvururu zanavuyemo amakarita y'imituku.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu Wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 Saa tatu n'iminota 30 kuri Goodison Park.
Umukino watangiye Liverpool ihererekanya neza ariko ku munota wa 11 Everton iza kuyikosora kuri kufura yari ibonye ku ikosa Alexis Mac Allister yari akoreye Illman maze iterwa na Jarrad Branthwaite ayihereza Beto aragenda atsinda igitego.
Bidatinze ku munota wa 16 Alexis Mac Allister yakisoye amakosa yari yakoze atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira waruzamuwe na Mohamed Salah ashyiraho umutwe uruhukira mu izamu.
Nyuma yuko Liverpool ibonye igiye cyo kwishyura umukino wakiniwe mu kibuga nta kipe n'imwe irema uburyo imbere y'izamu.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira Liverpool yasatiriye cyane hari naho yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti ryari rirekuwe na Mohammed Salah maze Jordan Pickford arikoraho umupira usanga Luis Diaz ariko atinda gutera birangira bawumwatse.
Mu gice cya kabiri Liverpool yaje ikomeza gusatira ishaka uko yabona igitego cya kabiri ariko ba myugariro bw Everton bakaba ibamba.
Ku munota wa 53 Everton yabonye uburyo imbere y'izamu ku mupira mwiza Beto yarahaye James Garner gusa arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu gato cyane.
Ku munota wa 73 Liverpool yabonye igitego cya kabiri ku ishoti ryari rirekuwe na Curtis Jones maze Jordan Pickford arikozaho intoki umupira usanga Mohamed Salah ahagaze neza awushyira mu nshundura.
Mu minota y'inyongera Everton yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na James Tarowski ahawe umupira na Tim Iroegbunam.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 gusa nyuma yaho haba imvururu binatuma Abdouaye Doucouré wa Everton ahabwa ikarita y'umutuku, Curtis Jones n'umutoza Arne Slot ba Liverpool nabo bahabwa amakarita y'imituku.
Liverpool yakomeje kuba kumwanya wa mbere n'amanota 57 aho irusha amanota 7 Arsenal ya kabiri.
Mohamed Salah yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Umukino warangiriye mu mvururu
TANGA IGITECYEREZO