Khloé Kardashian yagaragaje ko Lamar Odom yari umuntu nyakuri kuri we, ariko igihe kitari cyo cyatumye batandukana burundu.
Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri The Kardashians, Khloé Kardashian yabonanye n’uwahoze ari umugabo we, Lamar Odom, ari na bwo bwa mbere bahuye kuva batandukana mu 2016.
Nyuma y’iki kiganiro, umufana umwe yanditse kuri TikTok agaragaza ko Khloé asa nk’ugifitiye Lamar amarangamutima, maze Khloé amusubiza agira ati: “Umuntu nyakuri – igihe kitari cyo rwose.”
Iri jambo ryashimangiye uko Khloé akibona umubano we wa kera na Lamar Odom, ndetse ko nubwo yari umuntu w’ingenzi kuri we, batari bahuje igihe gikwiye cyo kubana.
Mu kiganiro bagiranye, Lamar yise Khloé “umugore we”, gusa Khloé araseka, asobanura ko atakigira amarangamutima akomeye kuri we kubera ibikomere by’igihe cyashize.
Ubukwe bwabo bwatangiye kugira ibibazo mu 2013, aho Lamar yakunze kuvugwaho ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri 2015, Lamar yagiye muri koma nyuma yo kunywa ibiyobyabwenge bikabije, icyo gihe Khloé yamufashije kugira ngo akire. Gusa mu 2016, batandukanye burundu.
Khloé yavuze ko guhura na Lamar byamwibukije ibihe bikomeye. Yagize ati: “Byari ibintu bikomeye cyane kuri njye. Byazamuye ibitekerezo n’amarangamutima atari meza.”
Iri huriro ryagaragaje ko, nubwo umubano wabo wigeze kuba mwiza, ibyababayeho byabasigiye ibikomere bikomeye nk'uko bitangazwa na TMZ.
Khloé na Lamar bagaragaje ko ubusabane bwabo bwari bwiza ariko igihe kitari cyo. Ibi bituma benshi bibaza niba koko urukundo rugengwa n’igihe cyangwa niba hari abantu baba bagenewe kubana ariko ntibibashobokere.
Nk’uko Page Six ibitangaza, iyi nkuru yatumye benshi bongera kwibuka uko umubano wa Khloé na Lamar wari umeze, bamwe bagaragaza agahinda k’ukuntu batabashije kugumana.
Umunyamakuru: Kubwayo Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO