Kigali

M23 yakiriye intumwa z'Inama y'Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/02/2025 7:41
0


Intumwa z'Inama y'Abepiskopi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zakiriwe i Goma mu rwego rwo kuganira n'Abayobozi b'Umutwe wa AFC/M23 ku kibazo cy’umutekano muke, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2025.



Myr NSHOLE, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi muri Congo, yashimiye abayobozi b'uyu mutwe barangajwe imbere na Corneille Naanga uko babakiriye, avuga ko byabafashije kurushaho kumenya akamaro ka gahunda yatangijwe na Kiliziya igamije kubaka amahoro arambye muri iki gihugu  n'umubano mwiza mu bihugu byo mu Karere.

 

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Straits Times ivuga ko, Myr NSHOLE avuga ko muri uyu mwaka wa Yubile Kiliziya ishyize imbere amahoro ari na yo mpamvu yiyemeje kugirana ibiganiro n'abafite uruhare bose mu buzima bwa Congo. Muri bo bakaba barabonye ko n'umutwe wa AFC/M23 hari icyo wafasha.

 Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye AFC/M23 yagaragaje ibibazo ifite ari na byo byatumye yiyemeza gufata intwaro, inasobanura ibyo iregwa birimo gushaka gushyiraho Leta yigenga no gucukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko mu rwego rwo kuyasahura.

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yemeza ko ikibazo cy'iki gihugu  kidashobora kurangizwa n'Intambara ari na yo mpamvu yashyizeho iyi gahunda ifatanyije n'amadini ya Gikristu ngo Abanyekongo bose baganire barebere hamwe igisubizo kirambye cy'umutekano muke wabaye karande muri iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND