Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) ryatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Hindura Blague’ (#ChangeThePunchline), bugamije guhamagarira buri wese kureka gukoresha amagambo y’urwenya yibasira abagore, ibifatwa nko gusubiza inyuma ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Ubu bukangurambaga butangijwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga mpuzabantu hagiye kumvikana abakoresha amagambo y’urwenya cyangwa se batebya, bikagaragara nko kwibasira umugore/abagore, bikaba bimwe mu bisubiza inyuma ihame ry’uburinganire.
No mu bitaramo by’urwenya, hari bamwe mu bantu bagiye bumvikana bavuga ko bibasirwa cyane kubera ko bagarukwaho, ariko kandi hari n’abandi bavuga ko baba baganirijwe mbere y’uko umunyarwenya ajya ku rubyiniro akamugarukaho.
UN Women Rwanda isobanura ko muri ubu bukangurambaga bwa ‘HinduraBlague’, buzaba ijwi rigera kure mu guhangana n’ubwiyongere bw’imvugo ziserereza abagore, cyane cyane mu bitaramo by’urwenya n’ahandi.
Abanyarwenya barimo nka Fally Merci washinze Gen-Z Comedy, Clapton Kibonge, Patrick Rusine n’abandi, ni bamwe mu bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza ko biyemeje guhindura umurongo wa ‘Blague’ bakoreshaga mu rwenya rwabo.
Ubu bukangurambaga butangijwe nyuma y’ubundi bwakozwe mu 2015 bwise “ ‘IMPACT 10x10x10’, aho abagabo n’abasore bashishikarijwe kwamagana imvugo nyandagazi zisesereza abagore.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na UN Women Rwanda, bavuze ko ubukangurambaga bwa ‘Hindura Blague’ buzahuza abaturage, abanyamakuru, abanyarwenya n’abandi kugira ngo barebere hamwe uruhare rw’abagabo mu gukumira imvugo zisesereza, ndetse n’uko ihame ry’uburinganire ryakomeza gusigasira.
UN Women bati “Ibi bizatuma byumvikana ko abagabo n’abasore bashobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire, bagahaguruka bakamagana amagambo n’imyitwarire bigaragaza ivangura rishingiye ku gitsina.”
Bakomeza bagira bati: “Urwego rw’imyidagaduro, cyane cyane urwenya, rukunze gukoresha amagambo asesereza abagore, bituma imyumvire ibasuzugura ikomeza gushinga imizi. Iyi myitwarire, iyo yakiriwe nk’ibisanzwe, itiza umurindi ubusumbane mu muryango nyarwanda ikanadindiza urugendo rugana ku buringanire busesuye.”
Hindura Blague, izakoreshwa nk’urubuga rwo guca imico yose yibasire abagore, kandi abanyarwenya mu byiciro bitandukanye bazahuzwa kugirango bategure urwenya rwubaka.
Ni ngombwa kwibuka ko urwenya rwubaka kandi rutavangura ari ingenzi mu muryango. Gukoresha urwenya rutavangura cyangwa rutesha agaciro abagore bishobora guteza ingaruka mbi, harimo:
Gukomeza imyumvire mibi: Urwenya rwibasira abagore rushobora gukomeza imyumvire ishingiye ku ivangura rishingiye ku gitsina, bigatuma abagore bafatwa nk'abafite agaciro gake mu muryango.
Guteza ihohoterwa: Urwenya nk'urwo rushobora gutuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryemerwa cyangwa rikagabanuka uburemere, bigatuma abagore batabona ubutabera bukwiye.
Gukumira abagore: Urwenya rutesha agaciro abagore rushobora gutuma bumva batishimiye cyangwa batishimiye mu bihe bitandukanye, bigatuma batagira uruhare rufatika mu muryango.
Ni
ngombwa ko abanyarwenya n'abandi bantu bose bamenya ingaruka z'urwenya
rwibasira abagore kandi bagaharanira gukora urwenya rwubaka, rutavangura, kandi
rwubahiriza agaciro ka buri wese.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na UN Women Rwanda bavuga ko ubukangurambaga bwa ‘Hindura Blague’ bahuza abantu b’ingeri zinyuranye
Tikikel
Tadele Alemu, Umugenzuzi w’Imishinga muri UN Women Rwanda yagaragaje ko ubu
bukangurambaga buzagezwa hirya no hino mu gihugu
Donnah
Kamashazi, umuhanga mu by’uburinganire yaganirije abitabiriye ibikorwa byo
gutangiza ubukangurambaga HinduraBlague
Abanyarwenya
bo muri Gen-Z Comedy baraganirijwe nka bamwe mu bantu bakunze gutera urwenya mu
bitaramo by’urwenya binyuranye
Nkusi
Arthur uri mu bashinze sosiyete ya Arthur Nation atanga ikaze kuri Tikikel
Tadele Alemu wari wasuye ababarizwa muri Gen-Z Comedy
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kugirango hakumirwe amagambo akoreshwa mu rwenya akagaragara nko gusubiza inyuma ihame ry’uburinganire
Umunyarwenya Nkusi Arthur yagaragarije bagenzi be impamvu zo kwita cyane ku mvugo zitibasira abagore mu rwenya
Umunyarwenya uri mu bagezweho muri iki gihe uzwi nka 'Pilate' ari mu batanze ibitekerezo by'icyakorwa mu guhindura urwenya rwibasire abagore
Umunyarwenya uzwi nka 'Kadudu' yagaragaje ko ashyigikiye guhindura 'Blague' zibasiraga abagore mu bihe bitandukanye
Ubu
bukangurambaga bwa Hindura Blague bwitezweho guca imico yibasira abagore, no gushyigikira
urwenya rurimo ubutumwa bwubaka
TANGA IGITECYEREZO