Kigali

2Baba agiye kubana n'Umudepite bagiye kubyarana

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:13/02/2025 8:27
0


Umuhanzi wo muri Nigeria 2Baba yasabye Honorable Natasha Osawaru ko babana, maze nawe atitaye ku kuba yaratandukanye n'undi umugore, arabyemera.



Umuhanzi Innocent Idibia uzwi ku izina rya 2Baba, yakomeje gukwirakwira  ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko yerekanye urukundo rwe rushya  hamwe na Depite Natasha Osawaru. 

Ubu 2Baba yatangaje ko yifuza gukomeza umubano wabo ndetse akaba yiteguye no kumwikira nk'umugore we mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ikindi  hari amakuru  amaze iminsi  avuga ko aba bombi bari kwitegura umwana wabo, ubu bakaba bafashe umwanzuro wo kuzamubyara  umubano wabo uri ku rundi rwego.

Iby'urukundo rwabo rwatangiye kwemezwa neza tariki 10 Gashyantare 2025, ubwo hagaragaraga amashusho 2Baba na  Depite Natasha berekeza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo.

Ibi byatumye abantu benshi bavuga ku mibanire yabo, ndetse benshi bakavuga ko ari ikimenyetso cy'umubano wabo mwiza, kandi bashimangira ko 2Baba ari mu rugendo rushya rw'urukundo nyuma  agiranye ibibazo n'umugore we, Annie.

Uyu muhanzi waririmbye African Queen akoze  ibi nyuma yo gutandukana na Annie wari umugore we.

2Baba agiye gutera intambwe ya kabiri nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugore we Annie


Depite Natasha Osawaru  wihebewe na 2Baba












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND