Urukiko rwisumbuye rwa Chhattisgarh mu Buhinde rwahanaguyeho ibyaha umugabo waregwaga gukorera imibonano mpuzabitsina n’umugore we bikamuviramo urupfu, ruvuga ko atabazwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore we kuko amategeko y’u Buhinde abimwemerera.
Uyu mugabo w’imyaka 40, wari warezwe ko yakoze imibonano idasanzwe ku mugore we akamutera ububabare bukabije bwaje no kumuhitana, yagizwe umwere n’urukiko.
Icyemezo cyafashwe n’umucamanza
Narendra Kumar Vyas wahanaguye ibyaha byose byamuregaga gufata ku ngufu
(Ingingo ya 376 ya IPC), imibonano mibi (Ingingo ya 377 ya IPC), no kwica
bidaturutse ku bushake (Ingingo ya 304 ya IPC).
Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku ngingo ya 375 ya IPC, ivuga ko umugabo udafite umugore uri munsi y'imyaka 15 adashobora kubazwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore we nk'uko bitangazwa na The Hindu.
Umucamanza Vyas
yagize ati: "Iyo umugore afite
hejuru y'imyaka 15, imibonano mpuzabitsina yose akorerwa n'umugabo we
ntishobora kwitwa gufata ku ngufu, kabone n'iyo yaba itakozwe ku bushake bwe.”
Uyu mugore yapfuye ku wa 11 Ukuboza
2017, aho byavuzwe ko yazize ububabare bukabije nyuma yo gufatwa ku ngufu n'umugabo we, harimo no kwinjizwa ikiganza mu kibuno nk’uko
byatangajwe mu buhamya bwe bwatanzwe n’umwanditsi w’iburanisha.
Mu 2019, urukiko rwa mbere rwari
rwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu, gukorera umugore imibonano mibi idasanzwe no kwica bidaturutse ku bushake, rumukatira gufungwa imyaka 10.
Umucamanza Vyas yavuze ko mu Buhinde,
umugabo adashobora kubazwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore we, n'iyo yaba
yamukoreye imibonano mibi idasanzwe, kubera amategeko y'iki gihugu
abimwemerera.
Ku byerekeye icyaha cyo kwica
bidaturutse ku bushake, umucamanza yavuze ko ubuhamya bw'umugore wapfuye butari
bufite ibimenyetso bihagije bimenyekanisha ukuri kwabwo.
TANGA IGITECYEREZO