Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko agahenge kari hagati yayo na Hamas kazarangira niba uyu mutwe udafungura imfungwa z’Abanya-Israel bitarenze ku wa Gatandatu Tariki 15 Gashyantare 2025 Saa Sita z’amanywa.
Iri tangazo rije mu gihe Israel ikomeje gutegura ibikorwa bya gisirikare byo kubura intambara muri Gaza, aho ingabo zayo zamaze kon
Netanyahu yavuze ko Hamas ikomeje gukerensa amasezerano y’agahenge, ndetse ko Israel itazemera gukomeza kwihangana niba imfungwa zayo zitarekurwa nk’uko byari byemejwe.
Uyu mutegetsi yongeye gushimangira ko intego ya Israel ari ugutsinsura Hamas burundu no gusubiza umutekano mu karere.
AP News ivuga ko ku rundi ruhande, Hamas yo ishinja Israel kutubahiriza ibyo yemeye mu bijyanye no kugeza imfashanyo muri Gaza ivuga ko ikomeje gukumira ubutabazi, ikaba idakwiye gutera ibindi bitero mu gihe hari ibiganiro bikomeje ku kibazo cy’imfungwa.
Iyi mvugo ya Netanyahu yaje ishimangira igitutu cyashyizwe kuri Hamas na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Donald Trump yavuze uyu mutwe ugomba kurekura imfungwa byihuse.
Trump arateganya ko nyuma y’intambara, Amerika yafata ubuyobozi bwa Gaza igahindurwa ahantu h’ubukerarugendo, mu gihe Abanya-Palestina bakwimurirwa mu bindi bihugu byo mu karere. Icyakora, uyu mugambi wahakanywe na Misiri na Jordan, byanze kwemera kuwushyira mu bikorwa.
Muri iki gihe ingabo za Israel zamaze gutegura ibitero bishobora gusubukurwa mu gihe nta cyemezo gifatika cyafatwa ku kibazo cy’imfungwa. Netanyahu yagaragaje ko igihe cy’ukuri kigeze kandi ko Israel idashobora gukomeza gutegereza igihe kirekire.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO