Kigali

UEFA Champions League: Real Madrid yasubiranye inyuma Manchester City iyiha isomo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/02/2025 0:16
0


Ikipe ya Real Madrid yatsinze Manchester City mu mukino ubanza wa kamparamaka muri UEFA Champions League ya 2024/25.Wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, Saa Yine z'ijoro kuri Etihad Stadium.




Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi aho umupira wavaga imbere y'izamu rimwe ujya ku rindi. Ku munota wa 10 Kylian Mbappé yabonye uburyo buremereye ku mupira yari ahawe na Vinicius Junior gusa arekuye ishoti Ederson arikuramo.

Real Madrid yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu abarimo Vinicius Junior na Ferland Mendy barata uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego.

Ku munota wa 18 Manchester City yabonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu ihita inabubyaza umusaruro ku mupira warihinduwe imbere y'izamu na Jack Grealish maze Jusko Gvardiol awufungira Erling Haaland akoresheje igituza nawe ahita awushyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Nyuma yo kubona igitego, ikipe ya Manchester City yakomeje gusatira binashoboka ko yabona icya kabiri nk'aho Manuel Akanji yashyize umutwe ku mupira waruvuye muri koroneri ariko birangira ukubise igiti cy'izamu.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Real Madrid yongeye gusatira cyane abarimo Kylian Mbappé barekura amashoti aremereye gusa akanyura hejuru y'izamu.

Igice cya kabiri cyaje Erling Haaland atorohera Real Madrid arekura ishoti riremereye ryakubise igiti cy'izamu. 

Ku munota wa 61 Real Madrid yaje kubona igitego cyo kwishyura kuri kufura yari itewe na Federico Valverde maze iragarurwa umupira usanga Daniel Ceballos arawuzamura usanga Kylian Mbappé arihengeka awushyira mu izamu.

Ku munota wa 80 Manchester City yabonye penaliti ku ikosa Daniel Ceballos yari akoreye Phil Foden amutegera mu rubuga rw'amahina. Yatewe na Erling Haaland ayishyira mu nshundura.

Bidatinze ku munota wa 85 Real Madrid yahise ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Brahim Diaz wari winjiye mu kibuga asimbuye ku ishoti Vinicius Junior yari arekuye Ederson arikuramo rihita rimusanga imbere y'izamu ahita aryinjiza neza.

Ku munota wa 90+2 Vinicius Junior yazamukanye umupira yiruka awutenza Ederson wari wataye izamu usanga Jude Bellingham atsinda igitego cya 3.

Umukino warangiye Manchester City itsinzwe ibitego 3-2.

Indi mikino yakinwe Paris Saint-Germain yatsinze Brest, 3-0 Juventus itsinda PSV Eindhoven 2-1 naho Sporting CP itsindwa na Borussia Dortmund ibitego 3-0.

Uko Erling Haaland yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid 

Erling Haaland yishimira igitego cya kabiri yatsinze kuri penaliti 

Byari ibyishimo kuri Real Madrid nyuma yo gutsinda Manchester City ivuye inyuma 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND