Kigali

Uyu munsi mu mateka: Hatangajwe kanseri ikomoka ku kunywa itabi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/02/2025 7:54
0


Tariki ya 12 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 43 w’umwaka ubura iminsi 322 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Dore bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi:

1668: Amasezerano ya Lisbonne yemeje Ubwigenge bwa Portugal.

1771: Muri Suède Gustave III yasimbuye Adolphe-Frédéric.

1818: Chili yabonye Ubwigenge.

1866: Amerika yoherereje ibaruwa ya gasopo Napoléon III yo gukura igitaraganya ingabo z’Abafaransa zari muri Mexique.

1895: Intsinzi y’u Buyapani i Weihai mu Bushinwa.

1899: U Budage bwaguze na Espagne ibirwa bya Mariannes, Carolines na Palaos.

1910: Itegeko ryo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65 ryatowe mu Bufaransa.

1912: Mu Bushinwa, Umwami w’Abami wa nyuma Puyi yavuye ku butegetsi, Sun Yat-sen atangaza Repubulika.

1915: Umusirikare Lucien Bersot yahawe igihano cy’urupfu nk’urugero rw’imyitwarire mu gisirikare.

1924: Calvin Coolidge, Perezida wa mbere wa Amerika wavuze imbwiraruhame (Discours) ya Politiki kuri Radio.

1922: Hatowe Papa Pie XI.

1931: Itangira rya Radio Vatican yafunguwe ku mugaragaro na Papa Pie XI.

1934: Imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa nyuma y’iyo ku wa 6 Gashyantare.

1938: Hitler yahaye ibaruwa ya gasopo Chancelier wa Autriche Schuschnigg itegeka ihabwa umwanya ry’Umunazi Arthur Seyss-Inquart nka Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

1941: Umuntu wa mbere yavujwe pénicilline.

1946: Intambara y’abaturage mu Bugereki.

1947: Amasezerano ya Panglong yatumye Birimanie ibona ubwigenge.

1954: Inyigo yakozwe yagaragaje ko hari Cancer ikomoka ku kunywa itabi.

1979: Iran yabaye Repubulika igendera ku mahame ya Islam.

1986: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher na Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, i Lille bashyize umukono ku masezerano yemeza umushinga bise tunnel sous la Manche, wagombaga kumara imyaka irindwi.

1994: I Toronto, Victoria Matthews yabaye Musenyeri wa mbere w’Umugore wageze kuri urwo rwego muri Kiliziya y’Abangilikani muri Canada.

1996: Muri Cisjordanie, Yasser Arafat yabaye Perezida wa Mbere
w’Abanyapalesitina.

1998: Vatican yatangaje irekurwa ry’imfungwa za Politiki 200 muri Cuba.

1999: Sena ya Amerika yagize umwere Bill Clinton mu kibazo cya Lewinsky.

2001: Icyogajuru NEAR cyoherejwe mu kirere na NASA nyuma y’imyaka itanu cyaguye ku rutare rw’akabumbe gato kitwa Éros, kimaze gukora urugendo rureshya na kilometero miliyari 3,2.

2002: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yougoslavia (TPIY), rwatangiye urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Serbia, Slobodan Milošević, washinjwaga ibyaha by’intambara no kubangamira ikiremwa muntu.

Bamwe mu bakomeye bavutse kuri iyi tariki

1918: Julian Schwinger, Umunyabugenge w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge mu 1965.

1942: Ehud Barak, Minisitiri w’Intebe wa Israël.

1988: Mike Posner, Umuririmbyi w’Umunyamerika.

Bamwe mu bakomeye bapfuye kuri iyi tariki

1554: Jeanne Grey, Umwamikazi w’u Bwongereza, yamazeho iminsi icyenda.

1712: Marie-Adélaïde de Savoie, Igikomangoma cya Savoie, Igisonga cya Nyampinga w’u Bufaransa, Umufasha wa Louis de France, Igikomangoma cya Bourgogne, Igisonga cya Rudasumbwa w’u Bufaransa, akaba n’umwuzukuru wa Louis XIV.

1771: Adolphe-Frédéric de Suède, Umwami wa Suède.

1798: Stanislas II, Umwami wa Pologne.

1989: Thomas Bernhard, Umwanditsi w’Ibitabo wo muri Autriche.

2004: Pierre Kalck, Umunyamateka w’Umufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND