Kigali

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y'imodoka yahitanye abantu 20

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/02/2025 23:01
0


Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y'imodoka yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka, mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo.



Ni mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 aho bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze.

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka ibinyujije mu itangazo rigira riti " Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y'imodoka yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka, mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye bakaba bari kwitabwaho n'abaganga.

Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka".

Rikomeza rigira riti" Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n'amabwiriza bigenga imikoreshereze y'umuharıda kugirango hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw'abantu".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko iyib modoka yarenze umuhanga ikagwa mu manga muri metero zigera kuri 800. Yavuze ko kugeza ubu icyayiteye kitaramenyekana.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND