Perezida Trump yashyize igitutu kuri Jordan ngo yakire impunzi za Gaza, Umwami Abdullah ahangayikishwa n’ingaruka ku mutekano w’igihugu ndetse n'akarere.
Ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, Perezida Donald Trump yakiriye Umwami Abdullah II wa Jordan muri White House, mu gihe kitoroshye kuri uyu mutegetsi w’Uburasirazuba bwo Hagati.
Trump yashyize igitutu kuri Jordan ngo yemere kwakira impunzi z’Abanya-Palestina bavuye muri Gaza, mu gihe we ateganya ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafata ubuyobozi bw’iyo ntara.
Jordan kimwe na Misiri bamaze iminsi yamagana uyu mugambi wa Trump, kuko wakongera umutekano muke mu karere. Uyu mwanzuro washyira Umwami Abdullah mu bibazo bikomeye, kuko yemeye ashobora guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu, naho yanze agatakaza inkunga ikomeye Amerika iyigenera buri mwaka.
Jordan ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere ndetse ni nayo icumbikira ibikorwa by’iperereza rya Amerika bikorerwa mu Burasirazuba bwo Hagati. Ariko kuba Trump asaba ko yakira Abanya-Palestina bavuye muri Gaza, bishobora gushyira igihugu mu kaga.
Abaturage benshi ba Jordan bafite inkomoko muri Palestina, kandi bafite impamvu yo kwirinda guhungabanya umubano wabo n’Abarabu.
Muri iki gihe, Trump arimo gukomeza gushimangira ko Gaza iyoborwa na Amerika, mu gihe Israel nayo igaragaza ubushake bwo gukomeza kuyifata.
Misiri na Jordan nk’ibihugu bifite umubano wa hafi n’u Burengerazuba bw’Isi, byanze kwemera uwo mugambi, kuko byazahura n’ingaruka mbi haba ku bukungu, umutekano ndetse no ku mibanire n’ibindi bihugu by’Abarabu.
Mu rwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu, Umwami Abdullah ahangayikishijwe n’ingaruka zaterwa no kwakira impunzi nyinshi. Abaturage ba Jordan benshi bafitanye isano ya hafi n’Abanya-Palestina, kandi igihugu gisanzwe cyakira impunzi nyinshi zituruka muri Syria na Iraq. Kwakira impunzi z’Abanya-Palestina bashobora kuba barahungiye Gaza bishobora guteza umwuka mubi imbere mu gihugu, ndetse bikaba intandaro y’imyivumbagatanyo.
Trump agaragaza ko ashaka kuhindura Gaza ahantu h’ubukerarugendo n’iterambere ry’ubukungu, ariko ibihugu by’akarere ntibyemera iyi nzira.
NPR ivuga ko mu gihe Trump akomeje gushyira igitutu kuri Jordan ngo yemere uyu mugambi, Umwami Abdullah afite amahitamo make kandi akomeye. Ashobora gukomeza gukorana na Amerika ariko agahakana umugambi wo kwakira impunzi, cyangwa se akemera igitutu cya Trump bikaba byateza impagarara imbere mu gihugu.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO