Kigali

Padiri yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugabo wari wasinze muri Gare ya Moshi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/02/2025 9:15
0


Padiri Daniel Doherty w’imyaka 61, wahoze ayobora Paruwasi ya St Francis Xavier i Falkirk, yatsinzwe mu bujurire nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugenzi wari usinziriye muri gari ya moshi yavaga Newcastle ijya Edinburgh muri Mata 2024.



Uyu mupadiri yakatiwe igifungo cy’amezi 16 nyuma yo gufatwa akora ibikorwa by’urukozasoni ku mugabo wari wicaye iruhande rwe, wari wasinze yasinziriye muri gari ya moshi.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uyu mupadiri amufata ku ngufu kuko yamukoreye ibyaha nk’ibi inshuro ebyiri mbere, ubwo na bwo yari yasomye ku nzoga ku kigero cyo kubura ubwenge.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rukuru rw’i Edinburgh asaba ko igihano cye cyasimbuzwa ibindi bihano bitari ibya gereza, umucamanza Lord Matthews yanze ubusabe bwe, avuga ko ibyaha yakoze byagize ingaruka zikomeye kuwakorewe icyaha.

Umucamanza Lord Matthews  yagize ati "Imibereho y’uwo yahohoteye yarahindutse cyane kandi ingaruka z’ibyamubayeho ziracyamugeraho. Nta mpamvu n’imwe yatuma dufata umwanzuro usubika igihano cy’igifungo". 

Umwunganizi we mu mategeko, Gordon Martin, yari yasabye ko umukiliya we adafungwa ahubwo agahabwa igihano cyo gukora imirimo ifitiye rubanda akamaro (community payback order), avuga ko yari arimo gukemura ibibazo bye by’ubuzima no kwikosora.

Yongeyeho ko Doherty yari asanzwe ari umuntu ufite imyitwarire myiza kandi wari waragize "igihombo gikomeye mu buzima."

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Doherty yafashwe n’abandi bagenzi bari muri gari ya moshi, bamubona akora ibidakwiye ku mugenzi wari usinziriye.

Umushinjacyaha Sarah Smith yagize ati: "Uwakorewe icyaha yari yanyoye inzoga ku rwego rwo kubura ubwenge maze asinzira ari iruhande rwa Doherty wari wicaye ku mwanya w’inyuma. Yakangutse yumvise Doherty ashyira ikiganza mu ipantalo ye no mu ikariso. Yabikoze inshuro enye mu rugendo rwose."

Abagenzi bari muri gari ya moshi bamenyesheje Polisi y’u Bwongereza ishinzwe gari ya moshi (British Transport Police), maze iperereza rirakorwa.

Polisi yafashe Doherty na n'uwakorewe icyaha muri gare  ya moshi ya Waverley i Edinburgh.

Uwakorewe icyaha ntiyahise atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ako kanya, ariko nyuma yabwiye abapolisi ko atari ubwa mbere ahuye n’ibi byago, kuko Doherty yari yaramukoreye ibikorwa nk’ibi inshuro ebyiri zabanjirije iyo.

Mu gihe cyo gutangaza igihano, umucamanza Charles Lugton yavuze ko ibyaha bya Doherty byari "byateguwe neza" kandi bifite "uburemere bukabije."

Ati "Ubwiyemezi no gutegura ibi bikorwa by’ubugome biragaragara. Ibi ntabwo ari ibintu byabaye inshuro imwe gusa, ahubwo ni imyitwarire yagaragaye mu bihe bitandukanye,"

Yakomeje avuga ko nk’umuntu wubashywe mu muryango, by’umwihariko nk’umuyobozi w’idini, Doherty yari akwiriye kurinda icyizere yari afitiwe aho kwitwara nabi.

Mu Bwongereza padiri yahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu umugabo mugenzi we ubwo bari bari muri gari ya moshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND