Kigali

Ibarirwa mu byaha by’ubugome! Amategeko mu Rwanda ahana ate ruswa?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/02/2025 14:05
0


Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, ruswa ibarirwa mu byiciro by’ibyaha by’ubugome bityo hakaba harashyizweho ingamba zikakaye zigamije kuyihashya burundu nko gushyiraho ibihano bikakaye bikubiye mu Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga kurwanya ruswa.



Mu mategeko y’u Rwanda, ibyaha bigabanywamo ibyiciro bitandukanye bitewe n’uburemere bwabyo n’uburyo bihanwa. Icyiciro cya mbere ni Ibyaha byoroheje (Contraventions) bihanishwa ibihano byoroheje, nko gucibwa amande, n’igifungo giciye munsi y’amezi 6.  

Icyiciro cya kabiri ni Ibyaha bikomeye (Misdemeanou) bifite ibihano biri munsi y’igifungo cy’imyaka itanu no hejuru y’amezi atandatu naho icyiciro cya gatatu akaba ari Ibyaha by'ubugome (Felonies) bifite igihano cy’imyaka 5 kuzamura, kikaba gishobora no kujyana n’amande manini cyangwa izindi ngaruka zikomeye.

Ibyaha byashyizwe mu byiciro bitandukanye hagendewe ku mpamvu nyinshi harimo umutekano w’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, icyo amategeko mpuzamahanga avuga, ingaruka icyo cyaha kigira ….

Ni muri urwo rwego ruswa yashyizwe mu byaha by’ubugome kubera ko igira uruhare mu kubangamira iterambere ry’igihugu, yangiza ubutabera n’umutekano, ibangamira imiyoborere myiza, akarengane ku baturage…

Ni muri urwo rwego kandi ruswa ihanirwa nk’ibindi byaha byose byo mu kiciro cya gatatu cy’ibyaha mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, hari ibyiciro byo guhana ruswa bitewe n’imirimo y’uhanwa.

Mu nama y’umutwe w’Abadepite yateranye ku wa 30 Gicurasi 2018, Ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 29, iya 64, iya 69, iya 70, iya 88, iya 90, iya 91, iya 106, iya 120, iya 168 n’iya 176; 

Ishingiye ku Masezerano Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye agamije kurwanya ruswa, yemerejwe i New York, ku wa 31 Ukwakira 2003, nk’uko yemejwe n’Iteka rya Perezida n° 56/01 ryo ku wa 27/12/2005, yemeje amategeko ahana ruswa n’ibindi byaha biyishingiyeho.

Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga kurwanya ruswa, rigena ibihano ku muntu wese urya cyangwa utanga ruswa. Umuntu wakira cyangwa utanga ruswa nk’uko bikubiye mu ngingo ya 4 & 5, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu iri hagati ya 2.000.000 Frw na 10.000.000 Frw.

Iyo ruswa ifite ingaruka zikomeye, nk'iyo yateje igihombo ku gihugu cyangwa ku bantu benshi, igihano cyiyongera kikaba igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10 n’ihazabu iri hagati ya 5.000.000 Frw na 10.000.000 Frw.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, Itegeko Nº 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryo kurwanya ruswa n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, agena ibihano byihariye ku bakozi bo mu bucamanza bafashwe barimo kwakira ruswa cyangwa bagira uruhare muri yo.

Ibihano bihabwa abakozi bo mu bucamanza bahamijwe ruswa:

1.     Igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10

2.     Ihazabu iri hagati ya 5.000.000 Frw na 10.000.000 Frw

3.     Kwamburwa burundu uburenganzira bwo gukora muri sisitemu y’ubutabera

4.     Ibyemezo byabo byose bishobora guteshwa agaciro mu gihe byagaragaye ko byari bifitanye isano na ruswa

Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Domithille Mukantaganzwa yavuze ko kuva mu mwaka wa 2020, hamaze gukurikinwa abantu 14 muri abo batatu bakaba barafungiwe icyaha cya ruswa mu gihe abandi bakiri gukurikiranwa.

Uyu mwaka, Inzego z’ubutabera zatangiye ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa mu nkiko hirya no hino mu gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa’. 


Perezida w'urukiko rw'ikirenga yavuze ko 3 bakora mu bucamanza bamaze gufungirwa ruswa kuva mu mwaka wa 2020


U Rwanda rwahawe ikimenyetso cy'ubushake no guhangana na rsuwa


Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa mu bucamanza aho uyu mwaka hari intego yo guhashya abigize abakomisiyoneri bavuga ko bazabagererayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND