Umudepite wo mu ishyaka rya DA (Democratic Alliance), Chris Hattingh, yasabye ko Minisitiri w’Ingabo, Angie Motshekga, yegura avuga ko adakwiye uwo mwanya.
Ibi yabivuze mu kiganiro cyihutirwa cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ Afurika y’Epfo, cyari cyateguwe hagamijwe kuganira ku rupfu rw’abasirikare 14 b’Ingabo z’Igihugu (SANDF) baguye mu mirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Cyril Ramaphosa yari yategetse ko abaminisitiri bose bitabira ibiganiro byari byibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: "Impamvu z’urupfu rw’abasirikare b’Afurika y’Epfo muri RDC n’ingaruka bifite ku gisirikare cy’igihugu."
Perezida Ramaphosa yategetse ko ibendera ry’igihugu ryururutswa rigashyika mu cyakabiri kugeza ku wa Gatanu, mu rwego rwo guha aba basirikare icyubahiro.
Harateganywa iperereza ku cyateye izi mpfu, ndetse harategurwa inama yihariye igomba guhuza abayobozi ba gisirikare kugira ngo hatangwe amakuru arambuye ku bikorwa bya gisirikare n’ubutasi bw’ingabo.
Ingabo za Afrika y'Epfo biteganijwe ko zishobora gutaha mu minsi iri imbere nubwo bitavugwaho rumwe
Abasirikare 14 ba Afurika y'Epfo 3 ba Malawi n'umwe wa Tanzaniya nabo biciwe mu burasirazuba bwa Congo
Minisitiri w'ingabo wa Afurika Angie Motshekga yasabiwe kweguzwa
TANGA IGITECYEREZO