Kigali

Yahunganye n'umukunzi we nyuma yo kwiba amafaranga yaguzwe impyiko y’umugabo we

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/02/2025 8:01
0


Umugore wo mu Buhinde arashinjwa gushuka umugabo we ngo agurishe impyiko ye mu bucuruzi bwa magendu kugira ngo babashe kwishyurira umukobwa wabo ishuri, nyuma akiba amafaranga yose bari barabonye bamaze kuyigurisha, maze ahungana n'undi mukunzi we.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Sun ivuga ko uyu mugore ukomoka mu burengerazuba bwa Bengal yamaze igihe kirekire agerageza kumvisha umugabo we ko agomba kugurisha imwe mu mpyiko ze kugira ngo bishyurire ishuri umukobwa wabo wiga mu mashuri makuru.

Nubwo yabanje kubyanga, uyu mugabo yaje kubyemera kuko umugore we yakomeje kumwumvisha ko nk’umugabo mu rugo, agomba gutanga igitambo cyazamura ubukungu bw’umuryango kandi bakanategura ejo hazaza jeza h'umwana wabo.

Yamaze igihe kirekire ashakisha umuguzi w’impyiko ye mu bucuruzi bwa magendu, kuko hashize imyaka igera kuri 30, kugurisha ingingo z’abantu bitemewe mu Buhinde. Amaherezo nyuma y’amezi atatu yaje kubona umuguzi.

 Avuga ko yaciye mu buribwe bukomeye cyane, yahaye umugore we amafaranga bari baramwishyuye angana na (miliyoni imwe y’amarupi cyangwa amadolari 11,500 angana na 16,054,000 RWF)  kugira ngo ayacunge ngo kuko atashakaga ko bayakoresha nabi dore ko kuyabona byari ingorabahizi.

Ngo nyuma  uyu umugore we yaramutengushye yiba ayo yose amafaranga hanyuma ahungana n’undi mugabo bari bacuditse.

Umugabo avuga ko yababaye cyane amaze kumenya ko impamvu umugore we yamuhozaga ku nkeke amuhatira kugurisha impyiko ye ntaho ihuriye n'imibereho myiza y'umwana wabo.

 Yaje kumenya ko umugore we yari yarahuriye kuri Facebook  n’undi mugabo ukomoka i Barrackpore, bakaza no gukundana. Umugore yaje guhitamo guta umuryango we akisangira umukunzi we, ariko icyababaje umugabo we cyane ni uko yahisemo kubanza kumubeshya no kumwiba akayabo k’amafaranga angana gutyo.

Nyuma y’ibyabaye, uyu mugabo yatanze ikirego kuri polisi, ari nayo yakoze iperereza ikaza kumenya ko uwo mugore aherereye i Barrackpore.

Umugabo we, umukobwa we w'imyaka 10 n'abandi bagize umuryango w’umugabo bagiye i Barrackpore guhangana nawe  ariko ntiyigeze ahungabana kandi yasaga n’udafite icyo yishinja.

Nubwo bamwinginze cyane ngo abemerere baganire, uyu mugore yanze gufungura urugi ndetse abwira umugabo we ko afite ubwigenge n’umudendezo wo gukora icyo ashaka cyose kandi anamubwira ko agiye kwaka gatanya ngo kko atakimukunda.

Ibi ntibivugwaho rumwe, bamwe bavuga ko uyu mugore atagomba gusubirana n’umugabo we niba takimukunda, nyamara bavuga ko yahemutse ngo kuko yamubeshye akamwiba amafaranga yari kuzatunga umuryango igihe kirekire, abandi bavuga ko bombi bafite amakosa kandi ko umugabo ntaho yajya kurega umugore we, ngo kuko ayo mafaranga yari yarayabonye mu buryo butemewe n’amategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND