Kigali

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko batatu bakora mu bucamanza bafungiwe ibyaha bya ruswa kuva mu 2020

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/02/2025 16:50
0


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domithille yavuze ko abanditsi b’inkingo, abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko 14 bahaniwe ibyaha bifitanye isano na ruswa aho batatu muri abo bafungiwe ibyaha nk’ibyo.



Hatangijwe icyumweru cyahariye kurwanya ruswa mu nkiko aho uyu mwaka hari insanganyamatsiko igira iti ‘Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa’ yatoranyijwe kubera ko hari ikibazo cy’abantu beze biyita abakomisiyoneri b’abacamanza hanyuma bakabaka amafaranga.

Mu gutangiza iki cyumweru, ku Ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga hari abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango. Barimo Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domithille; Umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Uwahagarariye urwego rw’imfungwa n’abagororwa…

Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko bahagurukiye kurwanya ruswa mu nkiko harimo guhana bihanukiriye uwo basanze yarariye ruswa. 

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2020 kugera mu mwaka wa 2024, Inama nkuru y’abacamanza yahannye abacamanza, abanditsi b’inkiko, abakozi b’inkiko 14 ubu hakaba hari abandi 3 barimo abanditsi bakuru babiri n’umucamanza umwe bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.”

Senateri akaba na Perezida w’ihuriro ry’abagize inteko nshingamategeko ya Afurika ishinzwe kurwanya ruswa ishami ry’u Rwanda, Ngarambe Thresphore yavuze ko muri raporo bakira, basanga abo mu bucamanza badahagaze nabi mu kurwanya ruswa.

Ati: “Tugira umwanya uhagije n’amakuru ahagije kubera y’uko twakira raporo ziba zigaragaza ibibazo bya ruswa yaba raporo y’urwego rw’umuvunyi, raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere n’andi makuru tubona ku rwego mpuzamahanga, ntabwo muhagaze nabariko bigaragara y’uko tugomba kwanga ruswa mu buryo bushoboka bwose.”

Yavuze kandi ko ikibazo cya ruswa Atari intambara yo kurwanywa n’umuntu umwe ahubwo bose bagomba guhagurukira rimwe hanyuma tukayirwanya haba mu buryo bwa sisiteme yashyizweho mu gutanga amakuru agendanye na ruswa n’ibindi byinshi.

Umuvunyi mukuru, Hon. Nirere Madeleine yasobanuye ko Igihugu cy’u Rwanda gifite intego yo kuba ku mwanya wa mbere ku Isi yose mu kurandura ruswa mu gihe cyitareze 2050.

Ati: “Mu cyerekezo 2050, Igihugu cyacu kirateganya kuba u Rwanda rwa mbere mu bihugu byo ku Isi hose aho ubu turi ku mwanya wa 49 ariko ejo hazasohoka ikindi cyegeranyo ariko uyu munsi turifuza ko mu myaka 25 tuzaba turi aba mbere ku Isi.”

Iki kiganiro n’itangazamakuru cyaranzwe no gutunga agatoki no gusobanura aho umuntu ashobora kwakirira cyangwa gutanga ruswa mu nkiko. Inzira imwe mu zishobora kunyuzwamo iyi ruswa harimo n’ikitwa gusangira ….

Umwe mu bayobozi ba bahagarariye abacamanza yagize ati “Mu gihe umucamanza afite urubanza hanyuma akaba yasangira n’umuburanyi, ibyo ni inzira ya ruswa nta kindi baba baganira uretse urubanza bafite. Umuntu uzabona umucamanza ashyikirana n’umuburanyi we, azahite amutanga kuko ni imyitwarire idahwitse.”

Hamaze gukurikiranwa abavoka 60 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibya ruswa aho muri abo bane (4) birukanywe nyuma y’isuzuma.

Nk’uko Perezida w’urukiko rw’ikirenga yabisobanuye, hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye zigamije guhangana na ruswa harimo kwibutsa abaturage ko bakwiye kugirira ikizere inzego, kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga amakuru, ubufatanye bw’inzego, ubushake bwa politiki.

Ibikorwa byo kurwanya ruswa mu nkiko birakomeza muri iki cyumweru aho abaturage bazasobanurirwa ibyiza byo gutanga amakuru ndetse n’uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.


Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza aho uyu mwaka hari intego yo guhashya abiyita abakomisiyoneri basaba abantu amafaranga bakababwira ko imanza zabo bazazibagiramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND