Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumusubikira urubanza rw’ubujurire aregwamo n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, nibwo yitabye urukiko kugira ngo aburane.
Saa 10:59, ubwo urubanza watangiraga, Nkundineza yagaragaje ko abacungagereza bamwangiye kujya mu bwiherero, bamubwira ko icyemezo cyafatwa n’urukiko. Umucamanza yahise asaba ko umushinjacyaha agikemura, maze bikemuka.
Saa 11:49, Umucamanza yahamagaje ababurana maze Nkundineza yegera imbere. Abajijwe niba ari we ugiye kwiburanira, yasubije ati: Kampere ku rubanza, atanga nimero y’urwo Ubushinjacyaha bwajuririye, anagaragaza ko urubanza yaburanaga rwarangiye.
Nkundineza yavuze ko hari imanza ebyiri atari azi zabayeho ubujurire. Yagaragaje ko urubanza yajuririye ari urwo yahamijwe igifungo cy’imyaka itatu, nyuma Urukiko rukamugabanyiriza imyaka ibiri, aho avuga ko asigaje amezi umunani gusa ngo afungurwe.
Umucamanza yabwiye Nkundineza ko bagiye gutangirira ku rubanza rufite nimero RPA 405, maze Nkundineza asubiza ati: Ntabwo nduzi''.Umucamanza yamwibukije ko hari n’urundi rubanza yajuririye kabiri, na rwo avuga ko ataruzi.
Nkundineza yahise avuga ati: Sinigeze njurira rwose!.Yavuze ko ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye imyaka itatu, uwari umwunganira yamujuririye atabizi, nyuma aza kwijuririra na we. Yifuje ko urukiko rwandika ko urubanza rwarangiye kugira ngo bizorohereze mu kurekurwa kwe.
Umushinjacyaha yavuze ko muri sisitemu bigaragara ko ari Nkundineza ubwe wajuriye mu kwezi kwa Gatanu 2024, kandi ko urubanza rwarangiye nta mpamvu yo kongera kurusuzuma.
Urukiko rwamenyesheje Nkundineza ko hari urundi rubanza akiburanamo, aho Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gutwara yanyweye ibisindisha. Nkundineza yasobanuye ko atari abizi kuko afunze, bityo atabona ibikubiye muri dosiye ye. Yasabye guhabwa ibikubiye muri dosiye ye ku mpapuro kugira ngo abashe kwitegura neza urubanza.
Yanagaragaje ko ubu atakigira uwamufasha mu mategeko bityo ko agomba gushaka umwavoka mushya, asaba ko urubanza rwe rwasubikwa kugira ngo abanze yishakire umwunganizi mu mategeko.
Ubushinjacyaha bwemeje ko ari uburenganzira bw’uregwa kumenya ibikubiye muri dosiye no kugira umwavoka.
Urukiko rwemeje ko umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire rwa Nkundineza uzatangazwa ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025. Ikindi, urubanza ku cyaha cyo gutwara yanyweye ibisindisha ruzasubukurwa ku wa 19 Gashyantare 2025.
TANGA IGITECYEREZO