Umutwe wa Hamas watangaje ko wahagaritse gahunda yo kurekura imfungwa zari ziteganyijwe ku wa Gatandatu, ushinja Isiraheli kudakurikiza amasezerano y’agahenge yashyizweho hagamijwe guhagarika intambara mu gace ka Gaza.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, Hamas ivuga ko Isiraheli yananiwe kubahiriza ibisabwa, birimo kureka abaturage ba Gaza bagasubira mu ngo zabo nta nkomyi no kwemerera imfashanyo kugera mu majyaruguru ya Gaza.
Umuvugizi wa Hamas, Abu Obeida, yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko Isiraheli ikomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye bya Gaza. Ati:“Isiraheli ntiyubahirije ibikubiye mu masezerano y’agahenge. Irekurwa ry’imfungwa ntirishoboka igihe cyose Isiraheli ikomeje ibikorwa byo kwica amasezerano twemeranyije.”
Hamas ivuga ko abasivili bagize uruhare mu masezerano y’agahenge bakomeje guhura n’ibibazo, ndetse n’imfashanyo ntizigeze zibageraho uko bikwiye. Nk’uko byatangajwe na Reuters, ubuyobozi bwa Hamas buvuga ko ingabo za Isiraheli zagiye zibuza abaturage gusubira mu majyaruguru ya Gaza, aho bamwe bakomeje kuraswaho n’ingabo za IDF (Israel Defense Forces).
Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yamaganye icyemezo cya Hamas, avuga ko ikomeje gukurikiza ibyo yemeye mu masezerano, ariko Hamas igakomeza gukerensa ibikubiyemo. Ati: “Ntidushobora kwemera ko Hamas yica amasezerano uko ishatse. Icyemezo cyacu ni ukugira ngo tugire umutekano usesuye kandi imfungwa zacu zose zigaruke.”
Ku rundi ruhande, The Times yatangaje ko imiryango y’Abanya-Isiraheli ifite ababo bagifungiye muri Gaza yasabye guverinoma yabo gukomeza ibiganiro kugira ngo bose babashe gutaha amahoro.
Ibihugu byari byabaye abahuza muri aya masezerano, birimo Misiri, Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaje impungenge zikomeye ko ibi bishobora gutuma agahenge kavaho burundu, intambara igasubukurwa.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, izi mpungenge zishingiye ku kuba impande zombi zidafite ubushake bwo gukomeza amasezerano uko yari yagenwe.The Wall Street Journal ivuga ko kuva agahenge katangira ku wa 19 Mutarama 2025, hamaze kurekurwa imfungwa 16 z’Abanya-Isiraheli na 599 z’Abanyapalestina, ariko kubera ukutumvikana gukomeje hagati y’impande zombi, iki gikorwa cyahagaritswe.
Mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya, amaso ahanzwe ku biganiro bihuza abayobozi b’ibihugu bitandukanye kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye cy’iki kibazo. Hamas ikomeje gusaba Isiraheli kubahiriza ibyo yemeye, mu gihe nayo ishaka ko Hamas igaragaza ubushake bwo gukomeza inzira y’ibiganiro.
Ibihugu by’amahanga birasaba ko aya masezerano atavaho burundu kuko bishobora kongera guhungabanya ubuzima bw’abaturage b’aka karere
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO