Umuhanzi Victor Rukotana yatangaje ko yatandukanye na Ishimwe Jean Aime wamamaye nka No Brainer ku rubuga rwa X wari umujyanama we.
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, Rukotana yabwiye InyaRwanda ko yari afitanye amasezerano na 'No Brainer' yari kumara imyaka itatu 'ariko n'ubundi yari hafi'
Ati "Twari twasinye imyaka itatu, ariko nari nashyizemo ingingo ivuga ko igihe habayeho ibintu bibangamira inyungu zanjye tuzatandukana".
Rukotana avuga ko yishimira igihe yari amaze akorana n'uyu musore ubundi uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter. Yavuze ko "Nari maze igihe abantu bambwira ko imyitwarire ye ishobora kungiraho ingaruka'
Mu ibaruwa yageneye itangazamakuru, ho Rukotana yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Label ya I.Music ya No Brainer ashingiye no ku bitekerezo 'by'abantu bose'
Yavuze ko azakomeza gukorana n'uyu musore 'nk'abandi ba Influencer bose'. Rukotana yavuze ko atandukanye n'umujyanama we mu gihe ari gutegura gushyira ku isoko Album ye ya mbere, asaba abantu kumushyigikira.
Rukotana yatangaje ko yatandukanye na Ishimwe Jean Aime wari usanzwe ari umujyanama we
Rukotana yavuze ko asheshe amasezerano mu gihe haburaga iminsi micye imyaka itatu ikarangira
Rukotana yavuze ko atishimiye imibanire ya Jean Luc n'abandi bari mu ruhanga rw'umuziki
Rukotana yavuze ko yatandukanye n'umujyanama we mu gihe yitegura gusohora Album ye ya mbere
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA VICTOR RUKOTANA
TANGA IGITECYEREZO