Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanditse amateka yo kuba uwa mbere uri ku butegetsi witabiriye umukino wa nyuma wa NFL "American Football" uzwi nka Super Bowl wari wahuje Kansas City Chiefs na Philadelphia Eagles.
Uyu mukino wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025. Warangiye ikipe ya Kansas City Chiefs itsinze Philadelphia Eagles ibitego 40-22. Yahise yegukana igikombe ku nshuro ya kabiri dore ko yaherukaga kucyegukana muri 2018.
Donald Trump yitabiriye uyu mukino ari kumwe n'umukobwa we Ivanka n'umuhungu we Eric, gusa umugore we Melania Trump ntabwo bari kumwe.
Ubwo yinjiraga muri sitade agira ngo abanze ahure n'imiryango yabuze ababo mu ntangiriro z'umwaka bapfiriye mu gitero cyagabwe mu mihanda ya Bourbon, yakiriwe n'amashyi menshi gusa hari n'abamuvugirije induru.
Ntabwo uyu mukino witabiriwe gusa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo wanitabiriwe n'ibindi byamamare birimo Taylor Swift, Jay-Z, Sir Paul McCartney, Adam Sandler, Paul Rudd na Kevin Costner.
Ntabwo ari aba gusa kubera ko no mu mupira w'amaguru ntabwo batanzwe aho twavugamo nka Lionel Messi, Luis Suarez, Jordi Alba na Sergio Busquets basanzwe bakinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye, umuraperi Kendrick Lamar ni we wasusurukuje abari kuri uyu mukino aho yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo Not Like Us, Humble ndetse n'inzindi.
Donald Trump yakoze amateka yo kuba Perezida wa mbere wa America urebye 'Super Bowl' ari ku butegetsi. Undi waherukaga kugera ku kibuga ni George Bush mu 2017 ariko icyo gihe ntabwo yari ku butegetsi. Icyo gihe kandi yakoresheje tombora y’ikipe itangirana umupira.
Mu 1985, Perezida Ronald Reagan nawe yakoreshe iyo tombora gusa yayikoreye ku ikoranabuhanga kuko yari iwe muri White House.
Mu 2004, Perezida George W Bush yatangije umuco wo gutanga ikiganiro mbere y’uy’umukino, aho kinyura kuri televiziyo utambukaho. Ibyo byakomeje gukorwa no ku ngoma ya Barack Obama.
Kansas City yegukanye igikombe cya Super Bowl 2025
Donald Trump yanditse amateka mashya yo kureba umukino wa Super Bowl
Abarimo Lionel Messi nabo bitabiriye uyu mukino
Ubwo Kendrick Lamar yasusurutsaga abitabiriye uyu mukino
TANGA IGITECYEREZO