Kigali

Kicukiro: Barahuye ubumenyi mu kwihangira imirimo no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/02/2025 15:12
0


Abaturage bagera kuri 20 batoranyijwe n'Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mujyi wa Kigali , barahuye ubumenyi buzabafasha kwihangira imirimo no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.



Ni ubumenyi bahawe n'Umuryango Bohoka Tuganire Organization wihaye intego yo gutanga umusanzu wo guhugura abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, aho ubigisha kwihangira umurimo, bigakorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Leta.

Taliki ya 7 Gashyantare 2025 ni bwo uyu muryango wasoje amahugurwa yahawe abagera kuri 20 batoranyijwe mu Murenge wa Kicukiro, binyuze muri gahunda yiswe ‘Humanity’ Ubumuntu'. Ni igikorwa cyashimwe cyane n'Akarere ka Kicukiro.

Bohoka Tuganire ikomeje gutanga ubu bufasha mu iterambere, yashinzwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2021 hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gusigasira ubumwe bw’umuryango nyarwanda no kwirinda ibiyobyabwenge byibasira abiganjemo urubyiruko.

Uretse kwihangira imirimo, muri aya mahugurwa bigishijwe no ku bungabunga ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’inzobere muri byo Ingabire Frida, Ishimwe Christella ndetse na Dancille Mukarubibi, bamenya n’agaciro k’ubuzima bwabo.

Aya masomo bahabwaga yajyanaga n’ayo kwihangira imirimo yatanzwe na Eric Nkengurutse, ndetse n’ururimi rw’icyongereza bigishijwe na DJ Yash usanzwe ari umunyamakuru kuri Royal Fm akaba yaramamaye mu kuvangavanga imiziki ya Gospel.

Umuyobozi wa Bohoka Tuganire, Nshimyumuremyi Vedaste yibukije abahuguwe ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko ubukire bubari mu biganza. Ati: “Ni ahanyu mukure amaboko mu mifuka mukore mwifashishije amasomo mwahawe mu mahugurwa. Gutera imbere birashoboka hari ingero zifatika”.

Uwari uhagarariye Polisi mu karere Ka Kicukiro, IP Nishimwe Liliane, yasabye abahuguwe kwigirira icyizere bakiyubaka bubaka n’igihugu. Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe babonye bigishwa ku kwihangira umurimo, ndetse bakita ku buzima bwo mu mutwe, nka kimwe mu bishoro bafite mu buzima.

Ati: “Ubuzima bwo mu mutwe bwitabweho cyane kuko ni cyo gishoro cya mbere mufite mu byo mukora byose. Aya masomo muhawe muyabyaze umusaruro muhanga umurimo, mube ingirakamaro ku gihugu cy’u Rwanda, maze twiyubakire ahazaza hazira amakimbirane mu miryango”.

Umwe mu bahuguwe, Burasa Charles yavuze ko 'Certificat' bahawe zisobanuye ikintu kinini ku hazaza habo. Ati: “Amasomo twize adukangurira kwihangira umurimo ntazapfa ubusa, tugiye kuyabyaza umusaruro twiteze imbere, tutibagiwe n’ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kubungabunga, twubake ahazaza hazima".

Umuryango “Bohoka Tuganire” basanzwe bategura ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage, n’ibiganiro byigisha abiganjemo urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe, ububi bw’ibiyobyabwenge no kwita ku ndangagaciro zikwiye umuryango nyarwanda.

DJ Yash yabahuguye no ku rurimi rw’Icyongereza


Eric Nkengurutse ni we wigishije amasomo ajyanye no kwihangira umurimo


Mu nama abahuguwe bahawe harimo no kwizera Imana bakayiragiza imigambi yabo yose


Uwari uhagarariye Polisi mu Karere ka Kicukiro IP Nishimwe Liliane, yasabye abahuguwe kwigirira icyizere bakiyubaka bubaka n’igihugu


Umuyobozi wa Bohoka Tuganire, Nshimyumuremyi Vedaste


Umuryango Bohoka Tuganire wahuguye abarenga 20 ku kwihangira umurimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND