Kigali

Yamenye ko arwaye kanseri y’urura runini afite imyaka 14 - Menya ibimenyetso byayo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/02/2025 0:59
0


Aleksander Kandiliotis, umwana w’imyaka 14 ukomoka muri New South Wales muri Australia, yamenye ko arwaye kanseri y’urura runini afite imyaka 11 - indwara idakunze kugaragara mu bakiri bato kuko kanseri y’urura runini isanzwe igaragara mu bantu bakuze.



Aleksander yavukanye indwara ya “Lynch syndrome”, iterwa n’imikorere idasanzwe y’uturemangingo (genetic disorder) izamura ibyago byo kurwara kanseri y’urura runini n’izindi kanseri hakiri kare.

Nubwo yagiye avurwa iyo kanseri, ubu yakajije ubukana. Ni kanseri idasanzwe kandi igenda buhoro, itera ukwiyongera kw’amatembabuzi mu nda no mu kiziba cy’inda, hakazamo ibinto birenduka nkuko tubikesha Daily mail.

Nyina yavuze ko “yatangiye kugenda atakaza ibiro mu myaka itatu ishize”, umunsi umwe nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba yaje kugira ububabare bukabije mu nda, ababyeyi be bamwihutanye kwa muganga, bamusuzumye muganga ababwira ko arwaye kanseri.

Kanseri y’urura runini, izwi kandi nka kanseri ya “colorectal”, itangirira mu rura runini. Akenshi itangira ari udusebe duto tutari kanseri  hashira igihe kirekire tukaba twavamo kanseri.

Ibimenyetso byayo birimo guhinduka kw’imikorere y’igogora, kuva amaraso mu nzira icamwo umwanda munini, kubabara mu nda igihe kirekire, kunanirwa no gutakaza ibiro. Gukoresha  ibizamini bya buri gihe bifasha gutahura no kuvura  utwo dusebe mbere y’uko bihinduka kanseri.

Abantu bafite “Lynch syndrome” baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’urura runini mbere y’imyaka 50. Kubasuzuma hakiri kare no kugana inama z’abaganga b’inzobere bibafasha  gukumira iyo kanseri hakiri kare.

Urugero rwa Aleksander rugaragaza akamaro ko kugira amakuru ahagije no gupimwa hakiri kare, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri kubera indwara zituruka ku miterere n’imihindagurikire y’uturemangingo, nka “Lynch syndrome”.


Ubwo Alaksander yari ari kumwe n'ababyeyi be


Alaksander ubwo yari mu bitaro mu mujyi wa Sydney muri Australia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND