Indege ya Bering Air Caravan yaburiwe irengero muri Alaska, itwaye abantu 10. Ubutabazi bukomeje gutangwa, ariko impamvu y’iki gikorwa iracyashakishwa.
Ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, indege yo mu bwoko bwa Bering Air Caravan yari itwaye abantu 10 barimo umupilote umwe n’abagenzi icyenda, yaburiwe irengero ubwo yavaga Unalakleet yerekeza Nome muri Alaska.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Umutekano wa Leta ya Alaska (Alaska Department of Public Safety), aho batangaje ko iyo ndege itageze aho yagombaga kugera, bituma hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’iteganyagihe, ku munsi indege yaburiweho, ubushyuhe bwari buri hagati ya -9.4°C na -0.6°C muri Unalakleet, naho i Nome bwari hagati ya -13.9°C na -8.9°C. Ibi byerekana ko ubukonje bukabije bushobora kuba intandaro y’ibibazo byashoboraga kuba kuri iyo ndege.
Inzego z’ubutabazi zahise zitangira ibikorwa byo gushakisha iyo ndege hakoreshejwe indege zifite ikoranabuhanga ryo kumenya aho iherereye, ndetse n’amatsinda y’abashinzwe ubutabazi ku butaka. Polisi ya Alaska yatangaje ko bari gukorana n’ibigo bikurikirana ingendo z’indege kugira ngo bamenye aho iyo ndege yaherukaga kumvikana.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye iyo ndege kuburirwa irengero cyangwa uko abari bayirimo bameze. Abashinzwe ubutabazi baracyagerageza kuyishakisha, kandi Leta ya Alaska yatangaje ko izakomeza gutanga amakuru mashya uko agenda aboneka.
Iyi ndege yaburiwe irengero mu gihe hakiri impungenge ku mutekano w’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko muri iyi minsi hakomeje kuba impanuka z’indege zitandukanye.
Birasaba gutegereza ibyavuye mu bushakashatsi bw’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyi sanganya, ndetse n’umwanzuro ku mutekano w’ingendo zo mu kirere muri Alaska nk'uko bitangazwa na The Washington Post.
Umwanditsi Kubwayo: Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO