Kigali

Menya byinshi ku ndwara ya ‘Laughing death’ itera uyirwaye guseka ubusa

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:7/02/2025 19:34
0


Guseka ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yishime, mu gihe ataba asekana imbereka, gusa sinzi niba waba warigeze utekereza ko hari indwara warwara ikagutera guseka.



Indwara ya ‘Kuru’ yahawe izina rya ‘Laughing death’ mu cyongereza, ni imwe mu ndwara zo mu mutwe ifata ubwonko ikazahaza uwayirwaye, ariko ikaba ishobora kuba amayobera ku wayirwaje atayifiteho amakuru.

Urubuga Mountsinai.org ruvuga ko iyi ari indwara idakunze kugaragara henshi ku isi, gusa ikaba yarakunze kugaragara muri New Guinea (Ikirwa giherereye mu Nyanja ya Pacific, hafi ya Australia.)

Muri iki gihugu bagiraga umuhango utangaje, aho umuntu wapfaga baryaga ubwonko bwe nka kimwe mu bikorwa byo kumwunamira no kumushyingura mu cyubahiro, ibi bikaba ari byo byakwirakwije iyi ndwara muri benshi. Agahugu umuco akandi uwundi.

Amakuru avuga ko uyu muhango wahagaritswe mu 1960, nyuma y’imyaka myinshi hakomeje kugaragara abantu barwaye iyi ndwara kuko atari indwara wandura ngo ihite ikuzahaza, ahubwo ushobora kuyigendana igihe nta bimenyetso bifatika uragaragaza.

Ibimenyetso by’iyi ndwara harimo kubabara umutwe, kubabara ku maboko no ku maguro, gutangira kugorwa no gutambuka, kumira bigoranye ndetse no gutitira.

Iyo umuntu urwaye iyi ndwara itangiye kumurenga ni bwo atangira guseka mu buryo nawe atabasha kugenzura, uko ubwonko bwe buba bukomeza kwangirika. Igikurikira kikaba ari ugupfa.

Ubusanzwe nta gihe kizwi umuntu uyirwaye ashobora kumara, gusa bigaragazwa ko uhereye igihe uyirwaye yagaragarije ikimenyetso cya mbere, aba asigaje umwaka umwe cyangwa nawo ntawumare. Ikindi kandi ni uko nta buryo buzwi iyi ndwara ishobora kuvurwamo, bivuze ko uyirwaye ibyago byo gupfa biba biri hejuru cyane.


Guseka bisanzwe ni ikimenyetso cy'ibyishimo, gusa ni na kimwe mu bimenyetso bya 'Kuru'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND