Kigali

Mutesi Gasana uyobora Goshen Revival Ministries yikije ku kamaro ko kwizera Imana mu bihe bikomeye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:7/02/2025 19:24
0


Umuhanzikazi Mutesi Gasana yakoze mu nganzo, atanga ubutumwa bukomeye ku batuye Isi bose aho yabasabye gutekereza ku bwiza bw'Imana n'ugushaka kwayo. Ni ubutumwa yatanze binyuze mu ndirimbo yise "God of the Mid-night Hour".



Indirimbo nshya ya Mutesi Gasana yitwa "God of the Mid-night Hour" yuje ubutumwa bukomeye bwo kwizera Imana mu gihe gikomeye. Uyu muhanzikazi yahembuye benshi binyuze muri iyi ndirimbo ye nshya yasohokanye n'amashusho yayo.

"God of the Mid-night Hour" ishimangira akamaro ko kwizera Imana mu bibaho byose cyane cyane mu bihe bikomeye. Mutesi Gasana aririmba avuga ko Imana ari umunyampuhwe, kandi ko iboneka no mu bihe bikomeye no mu mwijima w'ijoro.

Ubutumwa bw'iyi ndirimbo ni ukugaragaza ko Imana ihora ihari, kandi ko ikorera ibitangaza ku gihe cyayo, mu gihe cy'ijoro ry'umwijima utwikiriye umuntu. Ni indirimbo ifite ubutumwa buhumuriza n'amagambo yibutsa abantu ko bakwiriye gutekereza ku bwiza bw’Imana n'ugushaka kwayo.

Ibihangano bya Mutesi Gasana bizwiho kuba byuzuye ubutumwa bugaruka ku kwizera, kubabarira no gukomeza umurongo w'ibyo Bibiliya yigisha. Iyi ndirimbo nshya ikaba ihuye neza n'uburyo asanzwe akora ibihangano bye. Ati "Nizere ko wowe n'abandi mwishimira kumva iyi ndirimbo ndetse ikabatera imbaraga n'ihumure mu rugendo rwanyu."

Mutesi Gasana, uretse kuba umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, ni n'umuyobozi w'umuryango ukora ivugabutumwa (Goshen Revival Ministries). Iyi minisiteri izwiho gukora ibiterane by'ububyutse bihuriza hamwe abakristo benshi mu rwego rwo kugera kuri benshi no kugarura ububyutse mu bantu batandukanye.

Mu biterane by'ububyutse bitegurwa na minisiteri Goshen Revival Ministries, Mutesi Gasana akunze gushishikazwa no kuvuga ubutumwa, aho abwiriza ku byerekeye ukwizera n'ububyutse muri Kristo Yesu. Ibi bitaramo byagiye bituma habaho impinduka zikomeye mu buzima bw'ababyitabira, bigatuma benshi bahura n'ubuntu bw'Imana mu buryo bukomeye.

Ibiterane bya Goshen Revival Ministries bimaze kuba umusemburo w'ihumure n'ububyutse ku bantu batari bake. Kubera iyo mpamvu, indirimbo ye "God of the Mid-night Hour" n'ibindi bikorwa bye, biri mu murongo w'imbaraga z'ubuntu bw'Imana mu buzima bw'abakristo.

Mutesi Gasana yahembuye benshi mu ndirimbo yise "God of Midnight Hour"

REBA INDIRIMBO NSHYA YA MUTESI GASANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND