Umutoza wa APR FC Darko Novic yahakannye amakuru avugwa ko impamvu abakinnyi b’abanyamahanga batitwara neza nk’uko biba byitezwe ari uko bagenzi babo b’abanyarwanda babima imipira iyo bari mu kibuga.
Kuri uyu wa Gatanu itariki 7 Gashyantare
2025 abayobozi ba ARP FC barangajwe imbere na Brig.Gen Deo Rusanganwa n’umutoza
w’ikipe Darko Novic bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyari
kigamije kurebera hamwe aho ikipe ihagaze mbere y’uko itangira gukina imikino
yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Muri iki kiganiro umutoza wa APR FC Darko
Novic yabajijwe ku kibazo kivugwa muri APR FC cy’uko abakinnyi b’abanyarwanda
baba badashaka gufatanya na bagenzi babo baturuka mu mahanga bakabima imipira,
umutoza abihakana yivuye inyuma avuga ko n’ubwo mu ikipe ya APR FC yaba
abanyarwanda n’abanyamahanga bumvikana byo ku rwego rwo hejuru.
Darko Novic yagize ati “lcyo kibazo nari nkitegereje. Iki gihuha
gishobora kuba cyaratangiriye ku bafana, abanyamakuru cyangwa abo duhanganye.
Ikibabaje ni uko numvise abenshi babishyira kuri Mugisha Gilbert.
Ndababaza mwe muri hano. Umukino uheruka wa AS Kigali,
Gilbert ntiyahaye umupira Omedi ngo ari we utera penaliti? Nonese ibyo wabikora
udashyize hamwe? Ndabatumira mu myitozo i Shyorongi muzaze murebe ubumwe
abakinnyi banjye bagirana."
Igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda cyarangiye
abanyamahanga bagaragaje ubuhanga bwabo muri APR FC ari mbarwa. Impamvu yo
kutagaragaza ubuhanga bwabo byakunze kushinjwa abakinnyi b’abanyarwanda ngo
ntabwo baba bashaka gukinana na bagenzi babo b’abanyamahanga ariko cyane
bakabishinja Mugisha Gilbert.
Ubwo APR yasezereraga AS Kigali mu gikombe cy’Intwari iyitsinze ibitego 2-0, igitego cya mbere cya APR FC cyabonetse kuri Penaliti. Iyo penaliti yari igiye guterwa na Mugisha Gilbert ariko nyuma yaje kwisubiraho ayiha umunya-Uganda Denis Omedi umwe mu bakinnyi bashya baherutse gushyira umukono ku masezerano ya APR FC.
Denis Omedi yaje kubona igitego cye cya mbere muri APR FC, ibyo akaba
ari byo umutoza ashingiraho ahakana ko nta mwuka mubi uri hagati y’abanyarwanda
bakinira APR FC n’abanyamahanga bayikinira.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC iragaruka mu ngamba zo
gushaka igikombe cya shampiyona, aho irakina umunsi wa 16 icakirana na Kiyovu
Sports mu mukino utoroshye. Imikino ibanza APR FC yasoje iri ku myanya wa 2 n’amanota
31 ikurikiye Rayon Sports ifite amanota 36.
Umutoza wa APR FC yahakanye ibyo kuba abakinnyi bamwe baba badashaka gukinana n'abandi
TANGA IGITECYEREZO