Kigali

Perezida wa Malawi yategetse ko ingabo ze zisohoka muri Congo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:7/02/2025 9:21
0


Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ko ingabo z'iki gihugu zitangira kuva mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ibi bibaye nyuma y'aho abasirikare b’uyu muryango barimo Abanyamalawi 3 na 14 b’Abanyafurika y'Epfo bapfiriye mu mirwano iheruka, ubwo inyeshyamba za M23 zafata umujyi wa Goma.

Perezida Chakwera yavuze ko iki cyemezo kijyanye no "kubahiriza agahenge impande zihanganye zemeye," nubwo imirwano ikomeje. Yatangaje ko igisigaye ari uburyo bwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, kandi yamaze kubimenyesha Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ndetse n'umuryango wa SADC.

Kuwa mbere, umutwe wa M23 wari watangaje agahenge, ariko imirwano yarakomeje, aho bivugwa ko wafashe Nyabibwe muri Kivu y’Epfo, ahacukurwa amabuye y'agaciro nk'uko tubikesha BBC.

Mu gihe Malawi ifashe icyemezo cyo gukura yo ingabo zayo, Afurika y’Epfo yo yavuze ko izagumisha abasirikare bayo muri RD Congo, kuko bafite inshingano mu butumwa bwa SADC. Biteganyijwe ko abategetsi ba SADC bazahura kuri uyu wa Gatandatu muri Tanzania kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Hagati aho, igisirikare cya Uganda cyahakanye amakuru avuga ko cyashyize ingabo muri RD Congo nyuma y’ifatwa rya Goma.

ONU nayo ivuga ko abantu 3,000 bamaze kwicwa n’iyi ntambara, ndetse hakaba hari ubwoba bw’ikwirakwira ry’indwara za Mpox na Cholera mu baturage.

Abaturage benshi bakomeje kugorwa n'imibereho bitewe n'ibizo by'intambara. Harimo nko kubona amazi meza, umuriro, imiti ndetse hari n'inzara bitewe nuko abakozi b'imiryango ntera nkunga bahunze imirwano.

Ingabo za Malawi zasabwe gusubira iwabo na perezida wa Malawi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND