Nigeria, umugore utwite yapfiriye ku iseta nyuma y’uko abaganga bari bari kumubaga, batari babizi ahubwo bifashishije amashusho ya YouTube, ibi bikaba byaviriyemo urupfu uyu mubyeyi n’umwana yaratwite nk'uko Daily Post yabitangaje.
Ibi byabereye muri Lebechi Hospital, aho uwatanze ikirego, Onyekachi Eze, yavuze ko yajyanye umugore we kwa muganga, ngo kuko ibise byari bimumereye nabi, maze abaganga bavuga ko bagomba kumubaga kugira ngo abyare neza (Cesarean Section).
Nyuma yaho umugore we yajyanwe ku iseta, ariko mu gihe cyo kumubaga, abaganga ntabwo bari bazi icyo gukora, ahubwo bifashishije amashusho yo kuri YouTube bareba uko babaga, maze bakaba ari byo bakurikiza. Eze yabivuze ababaye cyane, avuga ko atabasha kwiyumvisha ukuntu abaganga bahisemo kwigira ku mugore we.
Mu ijambo rye, Onyekachi Eze yagize ati: “Natunguwe no kubona abaganga nizeraga ko bari bufashe umugore wanje ari bo batinyutse gufata Telefone zabo bakareba amashusho ya YouTube bakaba ari yo bifashisha. Nabuze umugore wanjye ndetse n’umwana wanjye yabigendeyemo.”
TANGA IGITECYEREZO