Ibihembo bya Grammy bitangirwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bifatwa nk’ibihembo by’icyubahiro kandi bikomeye mu bikorwa bya muzika ku Isi yose, bigiye kongera gutangwa ku nshuro ya 67.
Buri mwaka abayobozi bategura ibi bihembo bya Grammy baterana inshuro nibura ebyiri bakiga ku busabe bw’injyana ziba ziri ku isoko bagendeye ku byifuzo by’abantu batandukanye cyangwa se ibihugu biba bifite imiziki igezweho muri ibyo bihe.
Iyo abayobozi basanze izo njyana zisabirwa kujya
mu zihatanira ibihembo zibikwiriye kandi zujuje ibisabwa, barazemeza
bagatangaza ibyiciro bazigeneye.
Biteganijwe ko muri uyu mwaka, ibi bihembo biraza gutangwa mu ijoro ryo kuri uyu
wa 02 Gashyantare 2025, mu birori birabera muri Crypto.com Arena yo mu Mujyi wa Los
Angeles muri Leta ya California.
Ni ijoro ry’amateka ku
bakunda umuziki bitewe n’uko umuhanzi wegukanye iki gihembo aba ashyirwa na
benshi ku rutonde rw’abanyabigwi babayeho mu mateka y’umuziki.
Hari abahanzi begukana
Grammy bakazamura ibiciro, urugero rwa vuba rukaba Tyla wo muri South Africa
wafatwaga nk’umuhanzikazi uri kuzamuka, yatangira guhatana muri ibi bihembo
ibiciro bigatumbagira.
Ku rundi ruhande guhatana
muri Grammy, bizamura agaciro ku muhanzi dore ko usanga kuva i Kigali kugera i
Seoul, buri wese afite inzozi zo kuzatwara iki gihembo nibura rimwe mu buzima
bwe.
Ni
gute umuhanzi yinjira mu bahataniye ibi bihembo?
InyaRwanda igiye
kugufasha kumenya urugendo rugeza umuhanzi ku kuba yakwinjira mu bahataniye
ibihembo bya Grammy Awards byatangiye gutangwa kuwa 04 Gicurasi 1959.
Iyo havuzwe ibihembo mu
muziki, hari ibiba byaramaze gushinga imizi buri muhanzi aba yifuza kwegukana
mu ruganda rw’umuziki, gusa kugeza ubu nta bihembo bisumba Grammy.
Ikibazo cyibazwa na
benshi harimo 'ese ni gute umuntu yinjira mu bahatanira ibi bihembo'? Hari
byinshi bishingirwaho mu kuba igihangano cy’umuntu cyakwinjira mu bihatanira
ibi bihembo.
Icya mbere muri ibyo
harimo kuba ibihangano cyangwa igihangano cyawe cyaramaze kugera ku mbuga zose
zicururizwaho umuziki mbere y'uko Nzeri ibanziriza itangwa ry’ibi bihembo igera
kandi bikaba byarakozwe kinyamwuga.
Iyo bigeze kuri Album
n’igisa nayo, kugira ngo yemerwe igomba kuba itari munsi y’igice cy’isaha, mu
gihe zaba ari indirimbo eshanu zihuriye hamwe zigomba kuba zirengeje iminota
cumi n’itanu.
Ikindi ni uko igihangano
cyangwa ibihangano bigomba kuba ari umwimerere atari iyasubiwemo [cover], birumvikana
ko igomb kuba itaragemuwe cyangwa mu Kinyarwanda cy’imyidagaduro itari
"igishishwa" kuko imeze guto byaba bigoye ko yakwemerwa.
Hari ikitwa ‘Entry’
ugenekereje ni ukwinjira muri ibi bihembo, ari na cyo cyiciro kibanziriza
byose, aho ibihangano kigezwa mu biganza by'abategura ibi bihembo [Recording
Academy] kugira ngo byigweho.
Nyuma yo kwigwaho ni bwo
bimwe byemererwa guhatana bihabwa ‘Nomination’. Uwo bemereye guhatana, ni
agahigo gakomeye kadapfa kugerwaho na buri umwe mbega ni indoto za buri umwe.
Kugira ngo igihangano
kigere mu biganza bya Recording Academy cyangwa se abategura Grammy Awards,
akenshi binyura mu mikoranire iba isanzwe iri hagati y’abategura ibi bihembo
n’abareberera inyungu z’umuhanzi.
Ubwo buryo ariko si bwo
bukoreshwa ku bahanzi bamaze gushinga imizi kuko birumvikana bo birikora kuko
ibikorwa byabo biba bivuga cyane. Abategura ibi bikorwa bahita bicara
bagafatanya guhitamo.
Kugira amahirwe yo
kwinjira mu cyiciro cy'abahataniye ibi bihembo bikomeye mu muziki, byagiye
bihindurira amateka abahanzi kabone nubwo batabyegukana.
Akanama k'abatoranya
abinjira mu guhatanira ibi bihembo kaba kagizwe n'intyoza mu ruganda rw’umuziki
n’ubuhanzi yaba mu myandikire, gutunganya umuziki no mu birebana no guseruka ku
rubyiniro.
Ni
abahe bahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy uyu mwaka?
Gutangaza abahanzi bahatanye
uyu mwaka muri Grammy Awards byakozwe ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo,
binyuzwa mu buryo bw’imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Grammy Awards.
Beyoncé ni we muhanzi
uhatanye mu byiciro byinshi uyu mwaka. Uyu mugore ahatanye abikesha album ya
Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ahatanye mu byiciro
11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.
Mu byiciro uyu mugore
ahatanyemo harimo icya ‘Record of the Year’, ‘Album of the Year’, ‘Song of The
Year’, ‘Best Country Album’ n’ibindi bitandukanye. Uyu muhanzikazi yaheruka
guhatana muri ibi bihembo mu byiciro byinshi mu 2009. Icyo gihe yahatanye mu
10.
Uretse uyu muhanzikazi
abandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Billie Eilish, Kendrick Lamar, Post
Malone na Charli XCX bari muri birindwi; bagakurikirwa na Taylor Swift,
Chappell Roan na Sabrina Carpenter bahatanye muri bitandatu.
Umusore witwa Shaboozey
uririmba Country Music ni umwe mu batunguranye muri uyu mwaka muri Grammy
Awards. Uyu musore ahatanye mu byiciro bitatu abikesheje indirimbo ye yise “A
Bar Song(Tipsy)’’ imaze igihe kinini iyoboye ku rutonde rwa Billboard 100,
ndetse yanagaragaye kuri album ya Beyoncé ya Country Music.
Mu cyiciro cy’abahanzi bo
muri Afurika cyiswe “Best African Music Performance’’ hahatanyemo indirimbo
zirimo ‘Tomorrow’ ya Yemi Alade, ‘MMS’ ya Asake na Wizkid, ‘Sensational’ ya
Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy na ‘Love Me JeJe’
ya Tems.
Tyla wegukanye iki
gihembo cya Grammy umwaka ushize, uyu mwaka ntabwo ari mu bahatanye.
‘MMS’, Asake na Wizkid,
‘Sensational’ ya Chris Brown Featuring Davido na Lojay, ‘Higher’ ya Burna Boy
na ‘Love Me JeJe’ ya Tems. Tyla wegukanye igihembo cya Grammy uyu mwaka ntabwo
ari mu bahatanye.
Umunya-Nigeria Rema bwa
mbere yahatanye muri ibi bihembo, aho we na Tems bahatanye mu cyiciro cya ‘Best
Global Music Album’. Ahatanye abikesha album ye yise ‘Heis’ mu gihe Tems we
abikesha iyo yise ‘Born In The Wild’. Izi album zabo zihatanye n’izindi zirimo
‘Alkebulan II’ ya Matt B Featuring Royal Philharmonic Orchestra, ‘Paisajes’ ya
Ciro Hurtado na Historias De Un Flamenco ya Antonio Rey.
Indirimbo “Milele” ya
Mugisha Fred Robinson (Element Eleéeh) yari yemejwe mu ndirimbo zuzuje
ibisabwa, zizatoranywamo izihatanira Grammy Awards 2025 ariko ntabwo yagize
amahirwe yo kuza ku rutonde. Iyi ndirimbo yari yashyizwe mu cyiciro cya Best
African Music Performance.
Ushaka kureba urutonde
rwuzuye rw’abahatanye muri ibi bihembo wakanda hano https://variety.com/2024/music/news/grammy-nominations-2025-beyonce-taylor-swift-chappell-roan-complete-list-1236204610/
Ni
abahe bahanzi bararirimba muri ibi birori by’akataraboneka?
Abahanzi bakomeye barimo
Shakira, Billie Eilish, Charli xcx, na Sabrina Carpenter bari mu bari buze
gutaramira abaritabira ibirori biratangirwamo ibihembo bizwi nka ‘Grammy Awards
2025’ biraba bitangwa ku nshuro ya 67.
Abo bahanzi batangajwe na
‘Recording Academy Awards’ itegura ikanatanga ibihembo bya mbere mu muziki
mpuzamahanga, nyuma yo kwemeza ko ibi birori bitazasubikwa kubera inkongi
yibasiye Umujyi wa Los Angeles.
Recording Academy Awards
kandi yanatangaje ko yamaze kwitanga miliyoni 3$ zo gufasha imiryango yagizweho
ingaruka n’inkongi yashegeshe Umujyi wa Los Angeles.
Ni mu gihe kandi
bitangazwa ko n’amafaranga azakusanywa muri ibi birori na yo azahabwa iyi
miryango yazahajwe n’iki kiza cyibasiye Amerika.
TANGA IGITECYEREZO