Kigali

Indirimbo nshya ya Harmonize yavugishije benshi

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:2/02/2025 14:58
0


Harmonize asobanura icyo indirimbo ye nshya ivuga nyuma y'uko abakunzi be batekereje ko ari iy’umukunzi we wa kera, Kajala.



Umuhanzi Harmonize, uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava, yashyize igice cy’amashusho y’indirimbo ye nshya kuri Instagram, atangaza ko izasohoka ku wa Gatanu. Nyuma y’uko ayo mashusho atangiye gucicikana, abafana be benshi batangiye kuvuga ko iyo ndirimbo yaba ivuga ku mukunzi we wa kera, Kajala Frida, ndetse bikekwa ko ari we yayihimbiye.

Ibi byatumye habaho impaka ndende mu bakunzi ba Harmonize, aho bamwe bavugaga ko amagambo y’indirimbo ye asobanura neza umubano we na Kajala, ndetse ibimenyetso byagaragaye mu mashusho y’indirimbo bikaba byarashimangiraga ayo makuru.

Nyuma yo kumva ibyo bivugwa, Harmonize yahise atangaza ibitandukanye n'ibyo abantu batekerezaga. Yabwiye abakunzi be ko indirimbo ye nshya atayihimbiye Kajala wenyine, ahubwo igenewe abantu bose bahuye n’ibibazo by’urukundo rwaje kurangira. Yagize ati:"Iyi ndirimbo ni iy’abahoze bakundana bose ku isi, sinishimiye kubona muvuga ko ari iy’abakunzi banjye ba kera gusa."

Harmonize yavuze ko afitanye umubano mwiza n’abo bose bakundanye, kandi ko adafite ikibazo cyo kongera gukundana na bo mu gihe bibaye ngombwa.

Yanagarutse ku mukunzi we w’ubu, ashimangira ko amuhagije kandi nta wundi akeneye mu buzima bwe. Yagize ati:"Kugira ibyishimo mu buzima byansabye imyaka itatu, twanyuze mu bintu byinshi birenze uko mubitekereza. Sinkwiye kuguma mu mwijima kandi ubu mfite ibyishimo bihagije."

Harmonize yashoje avuga ko nta mwiryane afitanye n’uwari umukunzi we wa kera cyangwa abandi bose yigeze gukundana na bo. Yemeje ko indirimbo ye ari ubutumwa rusange bugenewe abantu bose bagiye bahura n’ibibazo by’urukundo bikarangira mu bihe byashize.

Harmonize n'uwahoze ari umukunzi we Kajala, abenshi bakomeje kuvuga ko ari we yahimbiye indirimbo izasohoka kuwa5


Abigail Chams wakomejwe yitwa Furaha, umukunzi wa Harmonize muri iy'iminsi










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND