APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari 2025 nyuma go gutsinda Police FC Penaliti 4-2 iba iyihimuyeho kuko mu mwaka ushyize Police ariyo yari yatwaye igikombe itsinze APR FC
Kuri uyu wa Gatandatu nitariki 1 Gashyantare 2025 ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC ku mukino wa nyuma.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi kuko iminota 90 isanzwe amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. ubwo hongerwagaho iminota 30 ya kamarampaka nabwo amakipe yombi yagumye kugwa miswi ariko bigeze muri penaliti APR itsinda 4-2 za Police FC.
19:55' Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari mu bagabo yambwitse imidari, ihabwa igikombe ndetse inahabwa amafaranga angana na miliyoni 6RWF'
19:53' Ikipe ya Police FC yegukanye umwanya wa kabiri yambitwe imidari ndetse inahabwa amafaranga angana na Miliyoni 3 Rwf'
19:50' Rayon Sports WFC yegukanye igikombe mu bagore yambitwe imidari. ihabwa igikombe ndetse inahabwa amafaranga angana na Miliyoni 6Rwaf'
19:49' Ikipe ya Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri yambitwe imidari y'ishimwe maze ihembwa Miliyoni 3 Rwf'
19.47' Hakurikiyeho Gahunda yo gutanga ibihembo aho abasifuzi basifuye imikino ya nyuma haba umukino wahuje Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC ndetse n'umukino wahuje APR FC na Police FC'
Umukino urasojwe ikipe ya APR FC yegukanye igikombe
4' penaliti ya APE FC itewe na Ruboneka Jean Boscoigiye mu izamu
4' Penaliti ya Police Fc itewe na Ishimwe Christian nayo umuzamu wa APR FC ayikuyemo'
3' Penaliti ya APR FC itewe na Niyibizi Ramadhan yinjiye neza cyane
3'Ppenaliti ya police FC itewe na ani Elijah, Umuzamu Pavelh Ndzila ayikuyemo
2' Penaliti ya APR FC itewe na Aliou Souane nayo mirinjiye
2' Penaliti ya Police FC itewe na Alan Katerega igiye mu izamu neza
1' Penaliti ya APR FC igiye guterwa na Nzotanga Dieudonne nayo irinjiye
1' Penaliti ya mbere ya Police Fc itewe na Nsabimana Eric Zidane yinjiye neza cyane'
Iminota 120 y'umukino iraranguye habuze ikipe itsinda igitego amakipe yombi agiye kwiyambaza amashoti ya penaliti
Amafoto y'abakinnyi ba APR FC nyuma yo guhabwa igikombe cy'Intwari
Ibyishyimo bya APR FC nyuma yo gutsinda Police Fc muri penaliti
119' Byiringiro Lague yari astase gushota umupira mu izamu rya APR FC maze Yunusu aratabara'
116' muhozi Fred yari ateruye umupira ashakisha Mandela Achraf ariko Aliou Souane aratabara akiza izamu'
114' Ikipe ya APR FC ikoze impinduka zikomeye maze Yunusu Nsimirimana na Nshimiyimana Ismael Pichou basimbuye seidu Dauda Youssif na Mugisha Gilbert'
112' Kufura ya police FC itewe na Byiringiro Laguie ayiteye muri ba myugariro ba APR FC maze ikipe y'ingabo irarokoka'
109' Ikarita y'umutuku ihawe myugariro wa Police FC Niyigena Clement nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Ani Elijah wa Police FC'
106' Alan Katerega wari uryamye hasi nyuma y'ikosa akorewe na Tuyisenge Arsene arahagurutse umukino urakomeza'
Agace ka mbere kararangiye amakipe yombi ntayirabona igitego
105' Byiringiro lague wari umaze nk'iminota 40 adakora ku mupira azamuye umupira ashakisha Alan katerega ariko Niyigena Clement aratabara'
104' Alan Katerega wari umaze gucomoka abakinnyi ba APR FC ashakisha ko yabona igitego cya Police FC abasifuzi banzuye ko yaraririye'
101' Niyongira patience arongeye atabara ikipe ya police FC nyuma yo gukuramo ishoto rya Djibril Ouattra'
100' Niyibizi Ramadhan yari ateye umupira mwiza mu izamu rya Police FC ariko umuzamu Patience arongera arokora ikipe ya Police FC'
98' Ikipe ya APR FC na Police Fc zikomeje gukina zigengeseye zirinda ko hari iyatsindwa igitego muri iyi minota cyane ko kiramutse kibonetse kucyishyura byaba ari intambara ikomeye cyane'
95' Niyibizi Ramadhan yari ateye umupira muremure mu izamu rya Police Fc ariko ku mahirwe macye ya APR FC umupira unyura ku ruhande'
96' Niyongira Patience atabaye ikipe ya Police FC nyuma yo gukuramo umupira n'umutwe ubwo yari asigaranye na Djibril Ouattra'
92' Alan Katerega yari azamuye umupira muremure ashakisha Muhozi Fred ariko kapiteni Niyomugabo Claude amukuraho umupira atabara APR FC'
Umukino uri guhuza ikipe ya APR FC na Police FC ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Intwari warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ubu agiye gukina iminota 30 ya kamarampaka.
Umukino uzawe urarangiye hagiye kwiyambaza iminota 30 ya kamarampaka
Umukino usanzwe warangiye amakipe yombi ntayirinjiza igitego mu izamu rya ngenzi yayo
90+3' Muhozi Fred yari akinanye neza na ani Elijah ariko Souane Aliou u,mupira arawurenza'
90+3' Nzotanga Dieu Donne yari akinanye neza na Cheik Djibril Ouattra ariko Nsabimana Eric Ziodane akina neza atuma Ouattra umupira umurengana'
90+1' Alan Katerega yari akinanye neza na Ani Elijah ariko ateye umutwe mu izamu rya APR FC umuzamu Pavelh Ndzila aratabara'
88' ishimwe Christian yari azamuye umupira mwiza imbere y'izamu rya APR FC ariko asanga Abedi Bigirimana yaraririye'
87' Umunya-Uganda Denis Omedi asimbuwe na Tuyisenge Arsene'
86' Aliou Souane atabaye izamu rya APR FC nyuma y'uko umupira yari atewe na Alan Katerega wari uri kwijyana mu izamu'
84' Cheik DjibrilOuattra yari ahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert awuteye mu izamu umuzamu wa Police FC Niyongira Patience arongera aratabara'
83' Ishimwe Christian yari atanze umupira mwiza kwa Anio Elijah ariko umusifuzi avuga ko yaraririye'
81' Cheik Djibrir Ouattra yari atanze umupira mwiza kwa Mugisha Gilbert ariko ateye umutwe unyura hejuru y'izamu rya Police FC'
80' Police FC ikoze impinduka mze Mugisha Didier asimburwa na Muhozi Fred'
78' Ruboneka Jean Bosco yari azamuye umupira mwiza ashakisha Cheik Djibril Ouattra ariko umupira umubana muremure urarenga'
76' Niyongira Patience atabaye ikipe ya Police FC nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye yari atewe na Niyibizi Ramadhan'
74' Mugisha Didier wari uhawe umupira mwiza na Alan Katerega ateye umupira ukomeye mu izamu rya APR FC ariko umupira unyura ku ruhande'
72' Ruboneka Jean Bosco yari azamuye umupira ariko Ramadhan ateye umupira ujya ku ruhande'
68' Ruboneka Jean Bosco ateye umupira muremure mu izamu rya Police Fc ariko umupira unyura hejuru y'izamu'
65' Cheik Djibril Ouattra akoze ku mupira we wa mbere muri APR FC ateye umutwe umuzamu wa Police FC aratabara'
64' APR FC ikoze impinduka maze Cheik Djibril Ouattra na Niyibizi Ramadhan bajya mu kibuga basimbura Hakim Kiwanuka na Mahamadou lamine Bah
63' Kufura ya police FC nyuma y'ikosa rikorewe Alan Katerega' Achraf mandela arayiteye igarurwa na Clement Niyigena'
59' Abakunzi ba APR FC basigaye bifashe mu gahanga nyuma y'uko Niyomugabo Claude umupira yari abonye awuteye hejuru y'izamu
58' Aliou Souane atabaye izamu rya APR FC nyuma y'umupira mwiza wari uzamuwe na Ishimwe Christian'
53' Nyuma y'uko Mugisha Gilbrt yari akinanye neza na KLamine Bah atanze umupira kwa Ruboneka uteye ishoti rikomeye maze umupira unyura hejuru y'izamu'
53' Ishimwe Christian ahagaritse Lamine Bah wari ushatse kubaka umukino wa APR FC'
51'Abakinnyi ba APR FC barimo Djibrir Ouattra batangiye kwishyushya kugira ngo barebe ko babona igitego cya APR FC'
49' Issah Yakubu yari akinnye neza ashakisha Mandela Achraf ariko kapeteni wa APR FC Niyomugabo Claude aratabara akiza izamu'
47' Mugisha Gilbert yari ashatse kuzamura umupira mu izamu rya Police FC ariko umunya -Uganda Alan katerega aratabara'
Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cyambere cy'umukino wa nyuma mu gikombe cy'Intwari uri guhuza Police FC na APR FC kirangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Igice cya mbere kirarangiye
45+2' Hakim Kiwanuka yari azamuye umupira ngo APR FC ijye kuruhuka yabonye igitego ariko umupira unyura ku ruhande'
40' Kufura ya APR mu kibuga hagati nyuma y'ikosa Ani Elijah yari akoreye Lamine Bah ariko kufura igaruwe nerza na Musanga Henry'
39' Mugisha Gilbert yari azamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC ariko ugarurwa neza na Issah Yakubu'
37' Hakim Kiwanuka wari uzamuye umupira mwiza mu izamu rya Police FC birangiye urenze'
36' Byiringiro Lague wari umaze kwandagaza abakinnyi ba APR FC abacenga akorewe ikosa ubwo yari afashe icyemezo cyo kuzamukana umupira'
32' Mahamadou Lamine Bah yari azamutse nrza ariko birangira akoreye Abedi wa Police FC amakosa'
31' Nsabimana Eric wari uryamye hasi arahagurutse
26' Byiringiro lague yari azamukanye umupira mwiza imbere y'izamu rya Police FC ariko kapiteni Claude aramuhagarika'
24' Kapiteni wa Police FC Nsabimana Eric Zidane ari gukangurira aba Police bari ku kibuga guhaguruka bagashyigikira ikipe yabo'
23' Ani Elijah wari umaze gucenga Aliou Souane ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko ku mahirwe make ya Police FC umupira ujya ku ruhande'
21' Hakim Kiwanuka wari ukinanye neza na Mahamadou Lamine Bah ateye ishoti mu izamu rya police FC ariko umuzamu wa Police FC Patience atabara Police'
18' Issah Yakubu nyuma y'umupira yari azamuriwe na Mugisha Didioer ateye umutwe mwiza cyane ariko umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila aba ibamba umupira awukuramo'
16' Bigirimana Abedi yari akinanye neza na Mugisha Didier ariko Mugisha atanze umupira kwa Byiringiro Lague umunya Senegal Aliou Souane wa APR FC aratabara'
14' Alan Katerega yari akinanye neza na Ani Elijah ariko Ani azamuye umupira ashakisha Mugisha Didier kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude aratabara'
10' Iminota 10 y'umukino irangiye ikipe ya APR FC ikomeje kwataka ku buryo budasanzwe gusa ntiyabashije kubigenza nk'uko yari yabikoze ku mukino wa nyuma mu mwaka ushyize kuko ku munota wa 2 gusa yari yafunguye amazamu ku gitego cya Nshimirimana Yunusu'
7' Dauda Youssif yari afashe icyemezo yizamukiye ariko myugariro wa Police Issah Yakubu amukorera ikosa ryabyaye kufura itagize icyo imarira ikipe ya APR FC'
4' Hakim Kiwanuka yari abonye uburyo bwiza imbere y'izamu rya Police Fc ariko ateye ishoti rikomeye umuzamu wa Police Patience arongera aratabara. Kiwanuka yasongejemo umupira ariko umuzamu arongera aba ibamba'
3' Ndayishimiye Dieudonne wa APR FC yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC ariko umuzamu wa Police FC Niyongira patience aratabara umupira arawufata'
1' Abakinnyi ba APR FC batangiye bakinira umupira inyuma bareba uburyo bazamuka bagatungura ikipe ya Police bakihimura kuko mu mwaka ushyize niyo yabatwaye iki gikombe'
Umukino uratangiye, utangijwe n'ikipe ya police Fc Ani Elijah awukinana na Ishimwe Christian'
Amakipe yombi ndetse n'abafana habura iminota mikenya ngo umukino utangire
Abakinnyi babanje my kibuga ku ruhande rwa Police Fc ni Niyingira Patience, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Bigirimana Abedi, Achraf Mandela, Ani Elijah, Musanga Henry, Issah Yakubu, Mugisha Didier, Alan Katerega na Byiringiro
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Aliou Souane, Denis Omedi, Ndayishimiye Dieu Donne, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Dauda Youssif.
Abasifuzi basifuye uyu mukino
Abakinnyi ba Police FC bari kwishyushya mbere y'uko batangira umukino
Abakinnyi ba APR FC bari kwishyushya mbere y'uko batangira umukino
16.44' Amakipe yombi yamaze gusohoka mu rwambariro
14.30' Amakipe yombi nyuma yo kwishyusha yamaze gusubira mu Rwambariro yitegura kumanuka mu kibuga ubundi agacakiranira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari.
Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira Saa kenda zuzuye siko byageze kuko igihe wari gutangirira kigujwe inyuma kubera ko habanje umukino wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports mu bagore maze iminota 90 isanzwe ikarangira ari ubusa ku busa bigasaba ko hiyambazwsa iminota indi minota 30 y’inyongera.
Ni umukino utegerejwe na benshi haba ku bakunzi ba APR FC ndetse no ku bakunzi ba Police Fc. Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo kwigaranzura Police FC ikayitwara iki gikombe cyane ko mu mwaka ushyize ari Police Fc yari yagitwaye itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma.
Mu gikombe cy’Intwari cya 2025 APR FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera AS Kigali muri ½ nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0. Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Denis Omedi na Niyibizi Ramadhan.
Ikipe ya Police Fc yo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2025 nyuma yo gusezerera Rayon Sports muri ½ kuri penaliti. Police FC yatsinze penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino usanzwe wari warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Muri uwo mukino igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Iraguha Hadji mu gihe icya Police FC cyatsinzwe na Henry Musanga.
Si ubwa mbere Police Fc na APR FC zihuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Intwari kubera ko no mu mwaka ushyize ubwo Police FC yatwaraga igikombe yari yatsinze APR FC ibitego 2-1.
Mu mukino wa nyuma wahuje APR FC na Police FC muri 2024 igitego cya APR FC cyatsinzwe na Nshimirimana Yunusu maze ibitego bibiri bya Police FC bitsindwa na Peter Agblevor.
Abafana batandukanye bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium. Muri abo bafana harimo n'Ingabo z'u rwanda ndetse n'abapolisi b'u Rwanda
AMAFOTO: Ngabo Serge - Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO