Kigali

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Intwari -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/02/2025 21:24
0


Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-3.



Kuri uyu wa Gatamdatu itariki ya 1 Gashyantare 2025 ikipe ya Rayon Sports WFC yakinnye n’indahangarwa WFC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.        

Ni Umukino waranzwe no guhangana ku mpande zombi. U gioce cya mbere ikipe ya Rayon Sports yari iyobowe na rutahizamu  Akimana Angelique yatakanye imbaraga zidasanzwe ariko umuzamu wa Indahangarwa na b amyugariro bayo bakora akazi kabo neza cyane.

Igice cyambere cyaranzwe no guhangana ku mpande zombie cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. No mu gice cya kabiri rwabuze gica maze umukino urangira urangira bikiri ubusa ku busa.

Nyuma y’uko umukino urangiye rwabuze gica hongeweho iminota 30 ya kamarampaka maze nayo rubura gica biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti

Ubwo amakipe yombi yari agiye gukizwa na penaliti, Rayon Sports yatsinze penaliti 5 kuri Enye za Indahangarwa nyuma y’uko indahangarwa zananiwe gutsinda penaliti ya kabiri.

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy'Intwari

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Indahangarwa WFC

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC

Amafoto yaranze umukino wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC

 Amafoto ya Rayon Sports imaze gutsinda Indahangarwa muri penaliti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND