Kigali

Niyumva nk’icyaremwe gishya! Sheebah nyuma y’amezi abiri yibarutse

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/02/2025 14:21
0


Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri ahindutse umubyeyi, Sheebah yahishuye uko byari bimeze ubwo yajyaga kwibaruka n’uko yiyumva ubu, asaba abagabo kwita ku bagore bababyarira kuko bakwiye kubahwa.



Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi,yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amashusho agaragaza uko byari byifashe ubwo yajyaga kwibaruka imfura ye, Amir [Little Bird ku mbuga nkoranyambaga], n'amatsiko yari afite yo na we nyuma y'amezi icyenda amutwite.

Mu butumwa bwe, uyu muhanzikazi yagize ati: "Mbega ibihe! Ntabwo nashobora gushyira amarangamutima yanjye mu magambo. Kuba umubyeyi byampinduye mu buryo ntanashobora gusobanura, niyumva nk'umuntu mushya burundu."

Ni amagambo yifashishije yifuriza imfura ye isabukuru nziza y'amezi abiri, aboneraho no guhereza icyubahiro ababyeyi bagenzi be, ari nako asaba ababyeyi b'abagabo kubaha abagore babo bihanganira guca mu mvune zose bakababyarira.

Ati: "Ku babyeyi bose bari hanze aha, ndabubaha cyane. Kandi ku babyeyi b'abagabo, nyamuneka mwite ku bababyariye uko mushoboye, nibura nibyo mwashobora gukora".

Muri aya mashusho, yavuze ko yari afite amarangamutima avanze, arimo ay'ibyishimo byinshi byo guhura n'imfura ye ndetse n'ay'ubwoba bw'uko atari azi uko biraza kugenda ngo abashe kwibaruka.

Inkuru yo kubyara kwa Sheebah Karungi, iri mu zagoranye kugira ngo imenyekane ndetse byaravuzwe ariko amara igihe abyamaganira kure. Nyuma mu Ukwakira umwaka ushize nibwo yabyemeje.

Yaje kwibaruka mu Gushyingo 2024.

Sheebah yabaye igihe kinini mu Rwanda ndetse yabaye umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.


Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y'amezi abiri yibarutse yahindutse umuntu mushya

Yasabye abagabo kwita ku bagore bababyarira kuko ari abo kubahwa 


Sheebah akunze kugaragaza ko uyu mwana yaje ari umugisha udasanzwe mu buzima bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND