Ikipe ya Liverpool yatsinze AFC Bournemouth yatsinze mu mukino wo ku munsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikomeza gutanga ubutumwa ko iri ku gikombe.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'Imwe z'umugoroba kuri Vitality Stadium.
Umukino watangiye wihuta ku makipe yombi aho nta n'imwe yamaranaga umupira kabiri dore ko yahitaga iwutakaza. Ku munota wa 12 myugariro wa Liverpool, Trent Alexander Arnold yari akoze amakosa yihera umupira Justin Kluivert arekura ishoti riremereye birangira Allison Backer arishyize muri koroneri.
AFC Bournemouth yakomeje gusatira cyane ndetse hari aho Antoine Semenyo yarekuye ishoti riragenda rikubita igiti cy'izamu rivamo.
Ku munota wa 23 Cody Gakpo yacenze neza aha umupira mwiza Dominic Szoboszlai wari usigaranye n'umunyezamu gusa arekuye ishoti Kepa Arrizabalaga arikuramo.
Ku munota wa 30 Liverpool yabonye penariti ku ikosa Lewis yari akoreye Cody Gakpo amutegera mu rubuga rw'amahina. Yatewe na Mohammed Salah ayishyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Nyuma yo gutsindwa AFC Bournemouth yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ndetse hari naho yari yabonye igitego gitsinzwe na David Cooks gusa umusifuzi avuga ko Milos Kerkez yari yaraririye.
Igice cya kabiri cyatangiye AFC Bournemouth isatira cyane nkaho Antoine Semenyo yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo gusa Allison Backer aratabara.
Ku munota wa 75 Liverpool yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mohammed Salah ku mupira yarahawe na Curtis Jones nawe awuzamura akoresheje ukuguru kw'ibumoso uruhukira mu izamu.
Umukino warangiye Liverpool yegukanye amanota atatu itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuba kumwanya wa mbere n'amanota 56 aho irusha Arsenal iyikurikiye amanota 9.
Iyi kipe ya Arsenal ariko ifitanye umukino na Manchester City ku munsi wejo ku Cyumweru.
Liverpool yegukanye amanota atatu
Mohamed Salah yishimira ibitego yatsinze
TANGA IGITECYEREZO