Kigali

Barack Obama na Michelle Obama bagiye gutandukana?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:31/01/2025 8:01
0


Barack Obama yaba yaratangiye gukundana n’icyamamare cya Hollywood? Uwahoze ari umugore wa Perezida, Michelle Obama, yasangije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram rw’umuryango wabo, Obama Foundation bihishura byinshi ku bijyanye n’inkuru y’itandukana ry'aba bombi.



Barack na Michelle Obama basohoye ubu butumwa mu gihe ibihuha bikomeje kuvugwa ku mubano wabo udahagaze neza.

Michelle, w’imyaka 61, yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga z’umuryango wa Obama mu rwego rwo guha icyubahiro Hadiya Pendleton, umukobwa w’imyaka 15 wari ufite ejo hazaza heza ariko wambuwe ubuzima bwe mu buryo bubabaje ubwo yaraswaga mu busitani bwa Chicago mu mwaka wa 2013, hashize iminsi mike aririmbye mu birori byo kwimika Barack nka Perezida.

Ese imphuha z’itandukana kwabo zishingiye kuki?

Michelle ntiyaherekeje umugabo we mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Amerika , Jimmy Carter kubera kutahuza gahunda.

Ibihuha byarushijeho gukaza umurego muri uku kwezi ubwo Michelle atitabiriye umuhango w'irahira rya Donald Trump, ubusanzwe witabirwa n’abahoze ari Aperezida ba Amerika n'abagore babo.          

Obama yaserutse wenyine

Mu kwezi kwa Gicurasi gushize, nyina wa Michelle, Marian Robinson, yitabye Imana, bikaba byaratumye Michelle afata umwanya wo guhagarika bimwe mu bikorwa bye birimno no kugaragara mu ruhame.

Aganira mu nama ya Democratic National Convention mu kwezi kwa Kanama 2024, Michelle yavuze ukuntu agahinda k'ibyabaye kari kagiye gutuma atabasha kwiyereka rubanda.

Yabwiye abari bateraniye mu nyubako ya United Centre i Chicago ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko naba mfite imbaraga zo kubasha guhagarara imbere yanyu uyu munsi kubera igihombo nkibona nkikomereye cyane.”

Umwaka ushize, Meghan McCain hamwe n’umunyamakuru Tara Palmieri bavuze ko bumvise ko Barack na Michelle Obama babana mu buryo butandukanye, ibintu byongereye ibihuha ko urugo rwabo rushobora kuba rufite ibibazo.

Umunyamakuru Megyn Kelly na we yakoresheje ikiganiro cye aganira ku buryo kwa  Obama bashobora kuba babanye nabi.

Yagize ati: “Simbizi neza niba ibi ari ukuri cyangwa atari byo. Ariko niba ari ukuri, koko byaba ari ibintu byateza ikibazo gikomeye cyane mu ishyaka ry’Abademokarate nubwo bwose byaba ari ibihe bidasanzwe muri Amerika. Simpembera kuvuga ku gutandukana kw’umukuru w’igihugu mu mateka ya vuba aha.”

Barack yavuze ku bibazo bagize mu rugo mu bihe byashize, ubwo bombi, bari abanyeshuri muri kaminuza, bahindukaga umwe mu miryango yamamaye cyane ku isi.

Mu kiganiro The Breakfast Club, uyu wahoze ari Perezida yavuze ko mu gihe bagiraga amakimbirane, batigeze bareka ibintu bikagera aho bikomerera cyane kandi ko atigeze atekereza gutandukana na Michelle.

Yagize ati: “Twabashaga guhangana n’ibibazo neza, n'iyo byari bikomeye, ntitwigeze twirengagiza icyubahiro cy’umuntu umwe ku wundi.

Ntabwo twigeze dutekereza ko undi muntu ari mubi cyangwa tuvuga amagambo agaragaza ko nta cyubahiro mbona muri wowe.

Byari nka, ‘Ndagukunda, Barack, ariko ibi biranyobera,’ cyangwa, ‘Ndakubaha, ariko...’ Ntekereza ko ibyo ari byo byadufashije gukomeza kuko ntitwigeze dushidikanya ku migambi myiza y’umuntu ku wundi.

Michelle ni umugore udasanzwe. N’iyo yaba anyobera rimwe na rimwe, akomeza kuba umuntu ntashobora kutubaha.”

Magingo aya inkuru zigomeje kugenda zicicikana hirya no hino gusa uyu muryango ntakintu gifatika wari watangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND