Kigali

Irumva yagarukanye “Ndagarutse” yibutsa ko itera amapfa ari nayo itera aho bahahira – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:31/01/2025 17:29
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Irumva K Jonah yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ndagarutse” ahamya ko nubwo umuntu yakwihugiraho agatandukira akajya kure y’Imana, birangira agarutse.



Irumva ni umuhanzi watangiye kuririmba nk’umuhanzi wabigize umwuga mu mwaka wa 2022 aho asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko ari naho yasoreje amasomo ye muri Kaminuza ya Buffalo University.

Avuga ku ndirimbo ye, yayikoze kugira ngo “Nongere nibutse abantu ko ubuzima butarimo Imana atari ubuzima buzima ahubwo n’uwatandukiriye akwiye kongera kugarukira Imana.”

Yavuze kandi ko ubutumwa yashakaga kumvikanisha muri iyi ndirimbo ariko uko nubwo kenshi abantu bahura n’ibibazo bagahita birukira ku bandi, nabo bahinduka umunsi ku wundi, Imana ariyo ikemura ibyo bibazo kandi yo itajya ihinduka.

Yabwiye InyaRwanda ko gukora umuziki ari muri Leta Zunze Ubumwe atari ibintu byoroshye na gato ahubwo bisaba kwitanga no guhara ibitambo byinshi cyane ko ari umujyi aho umuntu aba ahuze cyane. 


Umuhanzi Irumva yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022



Irumva yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndagarutse'

Reba indirimbo "Ndagarutse" y'umuhanzi Irumva

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND