Kigali

Yahanaguje umwana we w'amezi 3 urubura ku kirahure cy'imodoka ye

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:30/01/2025 10:41
0


Imbuga nkoranyambaga zizarikora! Kugeza aho umugabo afata umwana we w'amezi atatu akamuhanaguza urubura ku kirahure cy'imodoka nk'aho ari icyangwe. Ibi yabikoze agamije kubona umubare munini w'abamukurikira ku rubuga rwe rwa TikTok.



Amashusho akomeje kubica bigacika cyane ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo ari guhanagura urubura ku modoka ye akoresheje umwana we w'uruhinja yakomeje kuvugisha benshi, ndetse ubu polisi iri gukora iperereza, aho uyugabo akuriranweho guhungabanya umwana no kumuhohotera.

Inkuru dukesha The Independent ivuga ko Polisi ya Leta ya Texas yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iri mu iperereza nyuma y'uko umugabo yakoresheje uruhinja rw’amezi atatu ahanagura urubura ku kirahure cy’imodoka ye mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa TikTok.

Aya mashusho yafatiwe i Port Arthur, nko ku bilometero 90 uvuye i Houston, nyuma yo kwibasirwa n'umuyaga udasanzwe, ubukonje ndetse n'urubura mu ntangiriro z'uku kwezi, uyu mugabo rero yasanze imodoka ye yuzuyeho urubura, ahitamo gukoresha umwana we w'amezi atatu nk'icyangwe.

Muri ayo mashusho, uyu mugabo agaragara aseka kandi yishimiye ibyo yari ari gukora, akurura uruhinja, yongera aruzunguza, aruhindukiza aruhanaguza hose ku kirahure cy'imodoka ye.

Umwe mu banyamategeko bo muri iyi Leta yabwiye itangazamakuru ko yavuganye na polisi nyuma yo kureba aya mashusho ababaje cyane, aho  kugeza ubu yahise asibwa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa polisi ya Port Arthur, Tim Duriso, yatangaje ko iki kirego yagishyikirije abashinzwe kwita ku burenganzira bw'abana ngo bagikurikirane,  ndetse baganiriye n’uyu mugabo uri muri aya mashusho ahohotera umwana nyuma yo kubasura mu rugo rwabo kugira ngo basuzume uko umwana asanzwe abayeho. 

Duriso yavuze ko hari  abagore babiri bari kumwe n’uyu mugabo ubwo amashusho yafatwaga, ndetse ko ari bo bari bari kuyafata , akomeza avuga ko bishoboka ko umwe muri bo ari nyina w’uyu mwana.

Yagize ati: "Ni ibintu bibabaje cyane, nzi ko abantu benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga, icyo bakeneye ari ukugira abantu benshi babakurikira, ariko ntabwo bikwiye gufata umwana ukamuhanaguza ikirahure."

Duriso yavuze ko bikunze kugaragara cyane kubona umuntu ushinzwe kurengera umwana ari nawe ugira uruhare mu kumuhohotera, yanavuze ko ariko bidakwiriye.

Polisi yasanze uruhinja rusa nkaho rumeze neza nyuma y'ibyabaye, ariko ishami rishyinzwe kwita ku burenganzira bw'abana ngo riracyakomeje gukurikirana iki kibazo cyo guhungabanya umwana. Urwego rubishinzwe ntirwigeze rugaragaza uyu mugabo ariko ruvuga ko afite imyaka 25.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND