Kigali

Umuvugabutumwa Graham Staines n’umuryango we batwikiwe mu modoka! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/01/2025 7:37
0


Tariki ya 22 Mutarama ni umunsi wa 22 mu minsi igize umwaka usanzwe. Hasigaye iminsi 343 kugira ngo uyu mwaka turimo ugere ku musozo wawo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1528: U Bufaransa n’u Bwongereza bashoye intambara i Charles Quint.

1666: Saint-Germain-en-Laye yabaye icumbi ry’Umwami w’u Bufaransa Louis XIV.

1689: Umwami w’u Bwongereza, Jacques II, yarahunze yakirwa na Louis XIV i St Germain.

1711: Espagne yahaye u Bwongereza ibirwa bya Îles Malouines.

1798: Ihirikwa ry’ubutegetsi mu Buholandi.

1812: Intambara ya Tenancingo yiswe intambara y’Ubwigenge bwa Mexique.

1871: Habaye imyigaragambyo i Paris y’abarwanya Guverinoma, ku itegeko rya Gustave Chaudey abantu benshi bahasize ubuzima kubera urufaya rw’amasasu.

1901: Edward II yabaye umwami w’u Bwongereza asimbuye nyina Umwamikazi Victoria dore ko yari amaze kwitaba Imana.

1905: Ahitwa St Petersberg ho mu Burusiya habaye impinduramatwara mu bya politiki abantu benshi bahasiga ubuzima. Uyu munsi bawita Bloody Sunday ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga icyumweru cy’amaraso.

1917: Mu ntambara ya mbere y’isi yose Woodrow Wilson wari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamagariye ibihugu by’u Burayi guhagarika imirwano batitaye ku kuba batsinze cyangwa batsinzwe intambara barimo.

1924: Ramsay MacDonald yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Bwongereza.

1927: Bwa mbere mu mateka y’isi umupira w’amaguru wanyujijwe kuri radio uri kuba ako kanya (live). Uyu mupira wari wabereye i Highbury uhuza ikipe ya Arsenal na Sheffield United.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo zari zarishyize hamwe zagabye igitero ku Butaliyani mu gace kitwa Anzio.

1946: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe ikigo cy’ubutasi cyitwaga Central Intelligence Group cyaje guhinduka Central Intelligence Agency (CIA mu magambo y’impine).

1957: Israel yatangaje ku mugaragaro ko yakuye ingabo zayo mu kigobe cya Sinai.

1963: Ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage byasinye amasezerano y’ubufatanye yiswe Elysée treaty. Aya masezerano yashyizweho umukono na Charles de Gaulle ku ruhande rw’u Bufaransa ndetse na Konrad Adenauer ku ruhande rw’u Budage.

1968: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye icyitwa Operation Igloo White. Ibi byari uburyo bw’ikoranabuhanga bwari kubafasha kugabanya umuvuduko w’abakomunisite (communistes) muri Vietnam y’amajyepfo.

1969: Umuntu witwaje intwaro yagerageje guhitana Leonid Brezhnev wari perezida w’icyitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet.

1973: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yafashwe n’inkongi y’umuriro mbere y’uko igwa ku kibuga cy’indege cya Kano muri Nigeria. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 176.

1977: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter, yahaye imbabazi abasirikare batorotse intambara yo muri Vietnam.

1979: Filime « Holocauste » yerekanwe bwa mbere mu Budage.

1987: R. Budd Dwyer umunyepolitiki ukomoka muri leta ya Pennsylvania yiyahuye yirashe mu kiganiro yakoranaga n’abanyamakuru kigahita kinaca kuri televiziyo. Ibi byakuruye impaka ndende hagati y’abanyamakuru.

1991: Irak yohereje igisasu cya Scud gihitana abantu batatu i Tel Aviv mu ntambara yiswe ‘Guerre du Golfe.’

1992: Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umutwe witwara gisirikare wigaruriye radiyo y’igihugu iherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa basaba guverinoma kubahiriza amasezerano bari bagiranye.

1999: Umuvugabutumwa Graham Staines ukomoka mu gihugu cya Australia yatwikiwe mu modoka ye hamwe n’umuryango we wose mu Burasirazuba bw’u Buhinde. Ibi byakozwe n’intagondwa zo mu idini y’aba Hindus.

2006: Evo Morales yarahiriye kuyobora Bolivia.

2012: Amatora yemerera igihu cya Croatia kwinjira mu muryango w’Ibihugu by’i Burayi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1561: Francis Bacon, Umwanditsi w’Umwongereza.

1729: Gotthold Ephraim Lessing, Umwanditsi w’Umudage.

1858: Beatrice Webb, Umwanditsi w’Umwongereza.

1914: Igikomangoma Sisowath Sirik Matak, Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Cambodge.

1937: Jean-Pierre Miquel, Umwanditsi w’Umufaransa.

1982: Fabricio Coloccini, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentina.

1985: Mohamed Sissoko, umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Mali.

1985: Tommy Knight,umukinnyi wa filimi ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1850: Guillaume-Joseph Chaminade, Umupadiri w’Umufaransa washinze umuryango w’Abamariyanisiti (Société de Marie (Marianistes).

1901: Victoria, Umwamikazi w’u Bwongereza.

1973: Lyndon B. Johnson, wabaye perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1995: Rose Fitzgerald Kennedy, Nyina wa Perezida John Fitzgerald Kennedy.

2008: Roberto Gari, umunyamerika wamenyekanye cyane mu gukina filimi.

2009: Chau Sen Cocsal, Minisitiri w’intebe wa Cambodge.

2010: Jean Simmons, Umukinnyi w’amakinamico w’umwongereza.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND