Umwana w'umwaka umwe yahitanywe n'ingongi y'umuriro naho mushiki we w'imyaka itanu aracyarwana n'ubuzima dore ko byari ku isabukuruye y'imyaka itanu.
Inkongi y’umuriro yabaye ku Cyumweru mu gitondo muri Rokeby, Hobart yatumye umwana w’umwaka umwe witwa Harlyn apfa. Mushiki we w’imyaka itanu, Jordan, yajyanywe mu bitaro byo muri Hobart afite ibikomere bikomeye byabereye muri Australia.
Inkongi y’umuriro yatangiriye mu nzu yo ku muhanda wa Benboyd Circle mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, maze Polisi ya Tasmania hamwe n’abashinzwe kuzimya umuriro mukuhagera basanga inzu yose yibasiwe n’umuriro. Mu bantu batandatu bari mu nzu, umwe yapfuye, abandi bane barakomereka nkuko tubicyesha Dailymail.
Umuntu mukuru w’imyaka 30 warokotse yari yakomeretse cyane ku kuboko, naho abana batatu bakomeretse mu buryo budakomeye. Umwana umwe, Jordan, ari mu bitaro afite ibikomere bikomeye ku mubiri hose, bikaba byabaye ku isabukuru ye y’imyaka itanu.
Umuryango waburiye ibyawo byose mu nkongi, harimo ibikoresho byose byo mu nzu. Ku rubuga rwa GoFundMe, inshuti y’umuryango Tenille Siely yavuze ko hakenewe ibihumbi 50 by’amadolari byo gufasha uwo muryango. Kugeza ubu hamaze gukusanywa asaga ibihumbi 8, angana na 16% by'ayo bakeneye.
Abatangabuhamya bavuga ko bumvise ibirahuri bimeneka hamwe n’urusaku rwabantu barimo gusakuza batabaza. Police iracyakora iperereza kugirango hamenyekane icyateye inkongi.
TANGA IGITECYEREZO