Ikipe ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Rwanda ya Amagaju FC yasinyishije abakinnyi bane bashya ari bo Wesunga Nasuru ukomoka muri Uganda, Kwadravelle Komba Innocent na Bosuandole Bokwala Merveille bakomoka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo na Twizeyimana Innocent w'Umunyarwanda.
Mu mugoroba wo ku Cyumweru ni bwo aya makuru yagiye hanze ndetse biza kurangira n'iyi kipe ibyemeje.
Wesunga Nasuru ukina mu kibuga hagati akaba yakinaga muri Kibuli United y'iwabo yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, Kwadravelle Komba Innocent ukina anyura ku mpande akaba yakiniraga AS Marsa yo muri Tunisia yasinye amasezerano y'amezi atandatu, Bosuandole Bokwala Merveille ukina nka rutahizamu akaba yakiniraga AS Kivu y'iwabo yasinye amasezerano y'umwaka umwe.
Ni mu gihe kandi Umunyarwanda Twizeyimana Innocent ukina yugarira inyuma hagati wakiniraga Racine Club yo muri Cote d'Ivoire we yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.
Amagaju FC asinyishije aba bakinnyi nyuma y'uko yaherukaga kugurisha umukinnyi ukomoka mu Burundi Malanda Destin mu ikipe ya Mukura VS.
Iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe yasoje igice kibanza cya shampiyona ihagaze neza dore ko yayisoje itsinda APR FC bikayifasha kujya ku mwanya wa 8 n'amanota 21 ku rutonde rwa shampiyona.
Kwadravelle Komba Innocent wasinyiye Amagaju FC
Bosuandole Bokwala ni umukinnyi mushya w'Amagaju FC
Wesunga Nasuru wasinyiye Amagaju FC
Twizeyimana Innocent ni umukinnyi mushya w'Amagaju FC
TANGA IGITECYEREZO