Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yemeje ko myugariro Emery Bayisenge nta kibazo yagiranye n’ikipe ahubwo impamvu atagaragaraga ari ikibazo cy’imvune yagiriye mu Amavubi, gusa bitandukanye n’ukuri guhari.
Mu Ugushyingo 2024, nibwo Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bayisenge Emery yerekeje mu ikipe ya Gasogi United nk’umukinnyi utari ufite ikipe, yemera kuyikinira kugera shampiyona irangiye.
Uyu musore yagiye muri iyi kipe nk’umukinnyi ngenderwaho wari ukenewe kuko umuyobozi wayo yari amaze iminsi ataka ikibazo mu bwugarizi bwe.
Emery wari umaze iminsi akora imyitozo ku giti cye yageze muri Gasogi ahita afatanya n’abandi ndetse abona umwanya ubanza mu kibuga, byatumye mu Ukuboza ahita ahamagarwa mu ikipe y’igihugu "Amavubi".
Uyu musore gusa yaje kugira akabazo
k’imvune katumye atajyana n’abandi muri Sudan y’Epfo mu mukino wo gushaka itike
y’Igikombe cy’Afurika cya CHAN. Bayisenge Emery nyuma yagarutse mu ikipe ndetse
aza gukira atangira no gukoreshwa n’umutoza mukuru wa Gasogi United, Bienvenue.
Intandaro y’ikibazo cya Bayisenge Emery
na KNC uyobora Gasogi United
Tariki
12 Gashyantare 2025 nibwo ikipe ya Gasogi United yasuye ikipe ya AS Muhanga mu
mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro. Mbere y’uko Gasogi United
yerekeza mu karere ka Muhanga, yabanje gufata amafunguro kuri Restaurant ndetse
icyo gihe Emery yatinze kuhagera kuko abandi bakinnyi bahamutanze, bituma asanga Perezida w’ikipe ahari.
KNC yahise abwira Emery ko atari bujyane n’abandi kubera gukererwa, gusa Emery we yisobanura avuga ko yahuye n’uruvunge rw’imodoka mu nzira ndetse na polisi ikaza kumuhagarika, ariko akaba yari yabimenyesheje bamwe mu bayobozi babana n’abakinnyi (Staff) gusa ntibyagira icyo bitanga KNC amubwira ko yakwitahira akazagaruka mu ikipe ari uko amutumyeho.
Kuva icyo gihe Emery yahise ava mu ikipe
kugera ku wa Mbere w’iki Cyumweru yasubukuraga imyitozo bitegura APR FC.
Ibi bitandukanye n’ibyo KNC yasobanuriye
itangazamakuru
Mu
kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe, Perezida wa Gasogi United abajijwe ku kibazo cya Emery Bayisenge, yavuze ko nta
kibazo gihari ameze neza ahubwo yari amaze iminsi afite imvune yakuye mu Amavubi.
Yagize ati: "Emery arahari, ngira ngo ubu nta kibazo afite. Yari yaragize imvune
yakuye mu Amavubi. Yaje tumukeneye akoresha imbaraga nyinshi ari naho havuye izo
mvune. Ndizera ko mu gihe umutoza yamukenera no ku mukino wa APR FC mwamubona."
KNC yemeza ko nta kibazo habe namba yigeze agirana na Bayisenge Emery
Amakuru
InyaRwanda yamenye ni uko ubwo Emery Bayisenge yahagarikwaga na KNC yari amaze
iminsi amwatse amwe mu mafaranga ikipe yari imubereyemo bisa n’ibyabaye intandaro
yo kuba yigijwe inyuma.
Iki
kibazo cyo kwishyuza amafaranga ku bakinnyi ba Gasogi United bikarangira
babigendeyemo, gikunze kuvugwa muri iyi kipe kuko hari n’undi mukinnyi
uherutse gusaba KNC ko yamuha ku mafaranga ikipe imubereyemo akivuza - birangira
atayabonye, ndetse atangira no gutakaza umwanya wo gukina.
Bayisenge Emery yagiye muri Gasogi United mu gukemura ikibazo cy'ubwugarizi iyi kipe yari yatangiranye shampiyona
TANGA IGITECYEREZO