Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FDA) kigiye gushyira ahagaragara itegeko rigena urugero rwa nikotine rugomba kuboneka mu macigarette n’ibindi bikoresho bitwikwa by’itabi.
Izi ngamba, zifatwa nk’intambwe ikomeye mu kurwanya itabi, zifite intego yo kugabanya gukururwa n’itabi ndetse no gufasha abamaze kurifataho ingeso kurireka.
Nikotine ni ikinyabutabire cyihariye mu itabi gitera ingeso, kikaba ari nacyo gituma kunywa itabi bigorana kureka. Nk’uko byatangajwe na Erika Sward, umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi mu Ishyirahamwe ryita ku buhumekero muri Amerika (American Lung Association), kugabanya urugero rwa nikotine ku rwego rutera ingeso cyangwa ruto cyane bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima rusange bw’abaturage.
Abashakashatsi bemeza ko gushyira urwego rwa nikotine ku kigero gito cyane byatuma itabi ridakomeza kuba ikintu gikurura abantu, bityo bikagabanya umubare w’abakunze gutangira kurinywa cyane cyane urubyiruko. Byongeye, ubushakashatsi bwerekana ko iki gikorwa cyafasha kugabanya impfu zigera hafi ku bihumbi 500 zituruka ku itabi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko abanywa itabi bageraga ku bihumbi 800. Nubwo nta mibare mishya ihari ku rwego rw’igihugu, hari ibimenyetso bigaragaza ko umubare w’abanywa itabi ushobora kuba ukomeje kwiyongera.
Ku rwego mpuzamahanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko muri miliyari 1.3 y’abanywa itabi ku isi, 80% muri bo batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, harimo n’u Rwanda.
FDA iteganya gukorana n’inganda zitunganya itabi mu gushyira mu bikorwa iri tegeko. Nubwo hari abavuga ko bishobora guhura n’imbogamizi, cyane cyane izijyanye n’inyungu z’izo nganda, abahanga mu buzima bemeza ko inyungu z’iki gikorwa zirusha kure izo mbogamizi.
Umwanditse: KUBWAYO Jean de la croix
TANGA IGITECYEREZO