Kigali

Manchester United yandagaje Arsenal muri FA Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/01/2025 20:42
0


Umukino wahuje Manchester United na Arsenal muri FA Cup wabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, wagaragaje imbaraga n’ubuhanga, aho iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko Manchester United ikaza gusezerera Arsenal kuri penaliti 5-3.



Mu gice cya mbere cyaranzwe no kugerageza gushaka ibitego ku mpande zombi, ariko ntihagira ikipe ibasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse. Amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya ubusa ku busa 0-0.

Mu gice cya kabiri, ibintu byahinduye isura. Manchester United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bruno Fernandes, Icyakora Arsenal ntiyacitse intege kuko Gabriel Magalhães yishyuriye Arsenal nyuma y’iminota mike.

Ku munota wa 70, Arsenal yabonye amahirwe akomeye yo gushyiramo igitego cya kabiri ubwo yahabwaga penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Harry Maguire. Gusa, Martin Ødegaard, Kapiteni wayo ntiyabashije kuyinjiza kuko umuzamu wa Manchester United, Altay Bayindir, yayikuyemo.

Manchester United yahuye n’ikibazo gikomeye ku munota wa 48 ubwo Diogo Dalot yahabwaga ikarita y’umutuku, ikintu cyatumye basigara ari abakinnyi 10. Nubwo byari bimeze bityo, Manchester United yakomeje kwihagararaho kugeza umukino urangira ari igitego 1-1.

Nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino nubundi iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye nta kipe irabona igitego cya kabiri maze amakipe yombi akizwa na penaliti.

Nyuma y’iminota 120 nta kipe igize icyo ihindura ku musaruro, umukino  wakomereje muri penaliti. Abakinnyi ba Manchester United bose bateye neza penaliti zabo, barimo Bruno Fernandes, Amad Diallo, Lenny Yolo, Lisandro Martinez, na Joshua Zirkzee. Ku rundi ruhande, iya Arsenal yatewe na Kai Havertz yakuwemo na Altay Bayindir, mu gihe izindi zatewe neza na Martin Ødegaard, Declan Rice na Thomas Partey.

Manchester United yatsinze penaliti 5-3, isezerera Arsenal mu mukino wari urimo ishyaka rikomeye.

Mu yindi mikino ya FA Cup yabaye kuri iki Cyumweru, Tottenham Hotspurs yatsinze Tamworth ibitego 3-0, mu gihe Newcastle United yasezereye Bromley ku bitego 3-1.

 

Altay Bayindir yafashije Man United kwikura mu nzara za Arsenal

Manchester United yasezereye Arsenal muri FA Cup






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND