Kigali

Ubuyobozi bwa Palestina bwahagaritse imbuga za Al Jazeera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/01/2025 18:20
0


Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Palestina byasabye Minisiteri y’Itumanaho muri iki gihugu gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufunga imbuga Al Jazeera.



Urukiko rwa Ramallah mu butaka bwa Palestini bwategetse ko imbuga za Al Jazeera zirimo aljazeera.net, aljazeera.net/live, aljazeera360.com, na global.ajplus.net zifungwa mu gihe cy’amezi ane, bitewe no gushinjwa gutangaza amakuru akangisha umutekano w’igihugu no guteza ibyaha. 

Iki cyemezo gikurikiye ifungwa ry’ibiro bya Al Jazeera ku butaka bwa Palestini bwigaruriwe icyumweru gishize nk'uko bitangazwa na aljazeera.com aho byavuzwe ko ari ukubuza itangazamakuru ritanga amakuru ashotora abaturage no gukurura intugunda. 

Minisiteri zitandukanye zirimo iz’Umuco, Itumanaho n’Ubutegetsi bw’Igihugu zivuga ko ibyo Al Jazeera yatangazaga byatezaga umwuka mubi mu gihugu.  

Ubuyobozi bwa Al Jazeera bwanenze iki gikorwa, buvuga ko kigamije kuburizamo ubwisanzure bw’itangazamakuru, ndetse banashinja ubutegetsi bwa PA gukora ibikorwa bihuje n’ibyo Israel isanzwe ikora byo gukumira Al Jazeera. 

Komite irengera abanyamakuru, Committee to Protect Journalists  CPJ, yamaganye iki cyemezo, ivuga ko inkuru za Al Jazeera muri Gaza no Cisjordanie zifite agaciro mu gutanga amakuru y’ibibera muri ako karere. 

Iki cyemezo kije nyuma y'uko ubutegetsi bwa PA bukajije ibikorwa bya gisirikare muri Jenin,aho bwafunze amazi n’umuriro mu gikorwa kivugwa ko kigamije umutekano, ariko abasesenguzi bakavuga ko ari uburyo bwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi. 

Al Jazeera ivuga ko izakomeza guharanira gutangaza inkuru zirebana n’ibibazo byugarije abaturage b’abasivili, nubwo ibi bihano bigamije kuyibuza gukora no kuyica intege.  


Umwanditsi: Irene Tuyihimitima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND