Abakozi bacukura amabuye y’agaciro babonye ibirenge by’inyamaswa za kera mu gihe cya Jurassic mu Bwongereza.
Abakozi bakorera muri Oxfordshire mu Bwongereza, babonye ibirenge by’inyamaswa za kera (dinosaurs), harimo izo mu bwoko bwa "megalosaurus", inyamaswa yari ifite uburebure bwa metero 9 hamwe n’ibirenge by’izindi nyamaswa nk'uko tubikesha NYTimes. Ibi biboneka nk’icyegeranyo gikomeye cyane cyabonetse mu myaka 30 ishize mu Bwongereza.
Ibimenyetso 5 by’ibirenge byabonetse byerekana inyamanswa zabayeho mu gihe cya Jurassic, imyaka miliyoni 166 ishize. Ahantu habonetse ibi birenge, hazwi nka “Dinosaur Highway,” kuko hamaze kubonekamo ibirenge birenga 40 mu ntera ya metero 200.
Inyamaswa za "megalosaurus", zari inyamaswa z’inkazi zifite uburebure bwa metero 9, zikagira ibiro bisaga 1,500 nk'uko bitangazwa na Emma Nicholls. Mu gihe kimwe, habonetse ibirenge by’inyamaswa za "sauropods", zirimo izo abahanga bakeka ko ari 'Cetiosaurus' zari zifite uburebure bwa metero 18 na toni 2 z’uburemere.
Abashakashatsi bavuga ko izi nyamaswa zakoreshaga aka gace nk'ahantu ho gutemberamo, aho rimwe na rimwe zakoreshaga urwuri cyangwa zishobora guhura n’ibikoko by’inkazi nka "megalosaurus". Aho izi nyamanswa zari zicumbitse, hasanzwe ibimenyetso by’ibinyabuzima byo mu mazi, birimo ibikururuka byo mu bwoko bwa "gastropods" n’ibindi.
Mu mwaka wa 2024, abashakashatsi bakoze ubushakashatsi bwimbitse bakoresheje ikoranabuhanga bafata amafoto n'amashusho z’indege zitagira abapirote (drone), ndetse banakora ibishushanyo by'ibinyabuzima, byatumye ubu bushakashatsi bukomeza gufasha abahanga bikaba byitezwe ko hashobora kuvumburwa ibiruta ibi.
Abashakashatsi bo mu Bwongereza bavumbuye inyamaswa za kera cyane
TANGA IGITECYEREZO