K8 Kavuyo witwaye mu buryo butavuzweho rumwe mu gitaramo cya The Ben cyabereye muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2025, yongerewe mu bahanzi 14 bagomba gususurutsa abazitabira igitiramo Icyumba cya Rap kizaba ku wa Gatanu w'iki Cyumweru tariki 10.
K8 Kavuyo wakunze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo igitsina gore cyane ko bishimangirwa n'umubano wihariye yigeze kugirana na Miss Rwanda 2009 kugeza 2011, Bahati Grace aho banabyaranye umwana w'umuhungu.
K8 Kavuyo ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu ndirimbo yaba izabo cyangwa izo bahuriyemo na bagenzi babo zikaza gukundwa mu buryo butangaje.
Zimwe muri izo ndirimbo zamugize ikimenyabose mu myaka yatambutse, harimo Hood Inyumve, Afande, Ivanjiri, Gasopo, Ndi uw'i Kigali yakoranye na The Ben ndetse na Meddy.
Nyuma y'igihe kirekire agenda biguru ntege mu muziki yongeye kugaragara afasha umuhanzi Bruce The first mu gusubiramo Bwe Bwe yanahuriyemo na bagenzi be benshi, nyuma yagaragaye mu gitaramo The New Year Groove Album Lunch cya The Ben, aza guhabwa umwanya ngo aririmbe birangira yibagiwe amwe mu maganbo yaririmbye (Lyrics) imbere y'imbaga y'abafana batari bamuherutse..
K8 Kavuyo yongerewe ku rutonde rw’abaraperi bazasusurutsa imbaga y'abakunda injyana ya Hip Hop, aje asanga barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe
K8 Kavuyo ni mwe mu banyabigwi umuziki nyarwanda wakoranye Indirimbo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda kugeza ubwo agiye gutura no gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Uyumuhanzi K8 Kavuyo ukunze kwitwa CB cyangwa Chris Brown bigendeye ku buryo aba yambaye n'uburyo agaragara, bimenyerewe ko ariwe muraperi nyarwanda ukurura abakobwa kurusha abandi bose
Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki 27 Ukuboza 2024 kirasubikwa, abari kugitegura bavuze ko bitewe n’imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi wangije ibyuma by'amajwi n'ibindi byari kwifashishwa, banzuye ko gisubikwa kikimurirwa ahandi.
Nyuma yo gusubika iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa tariki 10 Mutarama 2025, kikazabera muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura n'umuyanga byakongera kugihungabanya.
Ni umwe mu baraperi nyarwanda bakurura igitsina gore
Muri BK Arena ntabwo zamwereye
K8 Kavuyo ni umwe mu baririmbye mu gitaramo cya The Ben
TANGA IGITECYEREZO