Kigali

Messi, Neymar na Suárez bashobora kongera kwisanga bari gukinana muri Inter Miami

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/01/2025 18:52
0


Neymar Junior, Lionel Messi na Luis Suárez bamamaye ku butatu bw’ubufatanye muri FC Barcelona (MSN) bashobora kongera gukinana muri Inter Miami.



Neymar Santos Júnior, rutahizamu ukomoka muri Brésil, yatanze icyizere ko ashobora kongera kwifatanya na bagenzi be Lionel Messi na Luis Suárez, bakinanye muri FC Barcelona yo muri Espagne, muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize igihe bivugwa ko Neymar ashaka kujya gukina muri Major League Soccer (MLS), nubwo ubu akiri umukinnyi wa Al Hilal yo muri Saudi Alabia. Mu kiganiro yagiranye na CNN, Neymar yemeje ko mu mupira w’amaguru ibintu byose bishoboka.

Yagize ati: “Gukinana na Messi na Suárez ni ibintu by’agatangaza. Turacyari inshuti magara kandi tugirana ibiganiro kenshi. Kongera kubona ubwo butatu bwacu byaba ari ibintu bishimishije cyane. Gusa ubu ndi umukinnyi wa Al Hilal, ariko umupira w’amaguru uhora utungurana.”

Ubwo bakinanaga muri FC Barcelona hagati ya 2014 na 2016, Neymar, Messi na Suárez bari bafitanye ubufatanye budasanzwe. Muri icyo gihe, bafashije iyi kipe gutsinda ibitego 364 banatanga imipira yavuyemo ibitego 173.

Muri 2015, ubwo Barcelona yegukanaga igikombe cya UEFA Champions League itsinze Juventus ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma, uruhare rwabo rwaragaragaye cyane. Nyuma yaho, Neymar yafashe icyemezo cyo kuva muri Barcelona ajya muri Paris Saint-Germain.

Ku rundi ruhande, Suárez yamaze kongera amasezerano ye muri Inter Miami, bizatuma akomezanya na Messi kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2025. Ibi byatuma Neymar aramutse yinjiye muri Inter Miami, bakongera kubyutsa ubutatu bwabo bwamenyekanye cyane muri ruhago y’i Burayi.

 

MSN: Messi, Neymar na Suares bashobora kongera kwisanga bari gukinana muri Inter Miami






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND