Kigali

Karongi: Abantu bane bahitanwe n'inkuba, abandi umunani bari mu bitaro

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:7/01/2025 17:28
0


Ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025, muri Karongi, haguye imvura nyinshi yateje ibibazo bikomeye, aho inkuba yahitanye abantu bane, abandi umunani barakomereka, bakaba bari kwitabwaho n’ibitaro bya Kirinda.



Mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi, hatangajwe inkuru y'agahinda aho inkuba yahitanye abaturage bane, naho abandi umunani bagakomereka bikabije, bari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bya Kirinda.

Nk'uko byatangajwe n'Akarere ka Karongi ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Bwana Gerald Muzungu, hamwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Intumwa ya Rwanda Emergency, n’inzego z’umutekano, basuye abakomerekejwe bikomeye n'iyo nkuba bari mu bitaro bya Kirinda, aho bari kuvurirwa. 

Kuri uyu munsi kandi bongeye kwifatanya n'imiryango y’abitabye Imana mu rwego rwo kubihanganisha no kubatabara, ndetse basaba abaturage kwitwararika no gufata ingamba z’uburyo bakwirinda ibiza nk’inkuba, by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Iki gikorwa cyiza ndetse cyo gufashanya no gutabara abagize ibyago, cyagaragaje ishyigikiro ry’inzego z’ubuyobozi mu gufasha abaturage mu bihe bitoroshye.

Akarere ka Karongi gakomeje gushishikariza abaturage kwirinda ingaruka z’imvura nyinshi no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano mu gihe cy’ibihe by’imvura.

Abantu umunani bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kirinda

Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwasuye abarwayi umunani bakomerekejwe n'inkuba bunifatanya n'imiryango y'ababuriye ababo muri iyi mpanuka mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND